Mwizerwa asanzwe ari umusifuzi ku rwego rwa Afurika ndetse no ku Isi.
Ni we musifuzi wa Karate rukumbi wo mu Rwanda ndetse no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ufite urwego rwo hejuru mu gusifura imikino ya Karate ku rwego rwa Afurika kuko afite impamyabumenyi yo ku rwego rwa mbere (UFAK Referee A Kumite) ari rwo rwego rwa nyuma mu basifuzi ba Afurika.
Yabaye kandi umusifuzi rukumbi mu Rwanda ndetse no mu bihugu byo mu karere k’Ibihugu by’Iburasirazuba ndetse n’ibiyaga bigari watumiwe gusifura aya marushanwa akomeye ku Mugabane wa Afurika.
Mwizerwa Dieudonné yatangaje ko yishimiye kuba yaragiriwe icyizere na UFAK, akaba agitumirwa mu basifura imikino ikomeye cyane muri Afurika.
Ati “Ni ishema ry’ u Rwanda kuko ngiye mpagarariye igihugu kandi iyo nitwaye neza ni ishema ku gihugu.”
Yakomeje avuga ko kubigeraho bisaba gukora cyane ntakwirara kandi hakaniyongeraho kuba umunyamwuga mu byo ukora.
Yashishikarije abandi mu Rwanda gukomeza kwiga amategeko agenga amarushanwa kuko iyo igihugu gifite abasifuzi mpuzamahanga benshi bituma urwego rwa Karate cyane cyane mu bakiri bato ruzamuka.
Mwizerwa Dieudonné yabaye Umuyobozi wa Komisiyo y’Abasifuzi kuva mu 2010 kugeza muri Mata 2024 ubwo yasezeraga kuri izo nshingano kubera impamvu z’akazi.
Yabaye kandi Visi Perezida wa Federasiyo ya Karate mu Rwanda kuva muri Mata 2023 kugeza muri Mata 2024 ubwo yasezeraga kuri izo nshingano ku mpamvu ze bwite.
Kuri ubu ni Umuyobozi wa ZANSHIN Karate Academy, ishuri rya Karate ryigisha abana Karate ribarizwa mu Karere Ka Huye kuri CREDO Hotel.
Ni Umuyobozi kandi wa ZANSHIN Sport Solutions Ltd, kompanyi ikora ibikorwa bya siporo ikanafasha mu gutegura amarushanwa ndetse no kuyobora amahugurwa y’abasifuzi n’abatoza.
Iyi kompanyi iherutse gutegura amarushanwa ya Karate akomeye yabereye mu Karere ka Huye ari yo ZANSHIN Seniors Open Karate Championship na ZANSHIN Karate Championship for Children 2024, yombi yabereye mu Karere ka Huye muri Kanama.
Ibigwi bya Mwizerwa Dieudonné nk’umusifuzi wa Karate
Mwizerwa yatangiye umwuga wo gusifura mu 2008 i Bujumbura muri Zone 5 aho yabonye impamyabushobozi yo ku rwego rubanza mu rwego rw’Akarere (Zone 5). Nyuma yaho, mu 2009 na 2010, yasifuye imikino ya Zone 5 yabereye i Nairobi muri Kenya.
Ku nshuro ya mbere yitabiriye amahugurwa y’abasifuzi anakora ibizamini ku rwego rwa Afurika mu 2012 i Rabat muri Maroc ari na bwo yatsindaga ikizamini cyo ku rwego rubanza rwa Afurika (Judge B Kata and Kumite).
Mu 2014, yitabiriye andi mahugurwa i Dakar muri Sénégal akora ibizamini byamuzamuye ku rwego rwa A (Judge A Kumite), kubera kwitwara neza ubwo yabaga asifura. Mu 2016, i Dubai yahakuye ‘qualification’ yo ku rwego rw’Isi ku rwego rwa B (Juge B Kumite).
Mu 2017, yatumiwe na UFAK (African Karate Federation) gusifura imikino Nyafurika yabereye i Yaoundé muri Cameroun naho ahakora ibindi bizamini azamuka ku rwego rwa B mu basifuzi basifura hagati (Referee B).
Nyuma y’umwaka umwe, yongeye kugirirwa icyizere cyo gutumirwa na UFAK mu gusifura amarushanwa Nyafurika yabereye i Kigali mu Rwanda.
Mu 2019, yatumiwe na UFAK gusifura imikino Nyafurika ya Karate yabereye i Gaborone muri Botswana anahakora ikizamini kimushyira ku rwego rwa nyuma mu basifura hagati muri Karate (Referee A Kumite) aribwo yatsinze ikizamini ku buryo ‘qualificatio’n zose ku rwego rwa Afurika yazisozaga akanaba ari we rukumbi uri kuri uru rwego mu Karere k’Ibihugu by’Iburasirazuba.
Yakomeje kugirirwa icyizere na UFAK aho yatumirwaga gusifura imikino Nyafurika mu 2021 i Cairo mu Misiri.
Mu 2023, nabwo UFAK yamuhisemo nk’umusifuzi w’inararibonye imutumira mu basifuzi basifuye imikino Nyafurika ya Karate i Durban muri Afurika y’Epfo.
Muri uwo mwaka kandi, UFAK yamutumiye gusifura imikino Nyafurika yabereye mu Mujyi wa Casablanca muri Maroc.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!