00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyabigwi muri Karate, Christophe Pinna yashimye urwego abayikina mu Rwanda bagezeho

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 14 December 2024 saa 10:26
Yasuwe :

Umufaransa Christophe Pinna ufite izina rikomeye muri Karate muri icyo gihugu, yashimye urwego abayikina mu Rwanda bagezeho, bigaragazwa n’imidali mpuzamahanga batangiye kwegukana.

Uyu mugabo yabigarutseho, ubwo yatangizaga amahugurwa asanzwe aha abakina uyu mukino, ari kuba ku nshuro ya gatatu.

Pinna yatangiye guhugura abakina uyu mukino mu Rwanda mu 2022, aho ubu atangaza ko yishimira urwego bagezego cyane ko batangiye no kwegukana imidali ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati “ Ku nshuro ya mbere naje nsanga abakinnyi bato, ubwa kabiri dukomerezaho n’ubu tuzakomeza kongera ubumenyi. Ndabakurikira cyane nabonye baheruka kwegukana imidali mu mikino baherukamo. Mu Rwanda ni abanyamahirwe kuko bafite umubiri mwiza icyo basabwa ni tekinike gusa kandi zirigwa.”

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda iheruka kwegukana imidali itanu mu mikino ihuza ibihugu bivuga icyongereza (Commonwealth Games) yabereye muri Afurika y’Epfo.

Perezida w’Ishyirahamwe rya Karate mu Rwanda (FERWAKA) Niyongabo Damien, yavuze ko ari amahirwe akomeye kuba babona imyitozo y’umunyabigwi nka Pinna kandi ko ibyo abigisha byatangiye gutanga umusaruro.

Ati “ Ni amahirwe kubona umuntu nka Pinna aza gutoza abanyarwanda. Aho duherutse twazanye imidali kandi ibyo abigisha nibyo bashyira mu bikorwa, muri make ni iterambere rya Karate y’u Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Nashimishijwe cyane no kubona abana bo mu Ikipe y’Igihugu bose bari hano kandi umusaruro baherutse kuwugaragaza. Uyu mwaka rero ni amahirwe kuri bo kugira ngo bakomeza biyungure ubumenyi.”

Aya mahugurwa y’iminsi itatu, yatangiye ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ukuboza akazasozwa ku Cyumweru, kuya 15 Ukuboza 2024.

Christophe Pinna utanga aya mahugurwa, ni izina rikomeye muri Karate ku Isi, kuko yatwaye Shampiyona y’u Burayi inshuro eshatu (1993, 1995 no mu 1997).

Ku rwego rw’Isi, yatwaye iyi shampiyona inshuro imwe mu 2000, atwara shampiyona eshatu z’u Burayi bakina nk’ikipe (1993, 1995, 1997).

Pinna w’imyaka 56, yongeye kwandika izina atwara irushanwa rya ‘Goblet of the World’ inshuro ebyiri (1993, 1997) anatwara umudali mu mikino ya Méditerranéens mu 1992. Yanatwaye Shampiyona ya Mundo Equipos inshuro eshatu (1994, 1996 no mu 1998).

Christophe Pinna ufite izina rikomeye muri Karate y'Isi ni ku nshuro ya gatatu atanga amahugurwa ku banyarwanda
Pinna avuga ko abanyarwanda bafite umubiri mwiza, bityo basabwa tekinike gusa
Perezida w’Ishyirahamwe rya Karate mu Rwanda (FERWAKA) Niyongabo Damien, yavuze ko ari amahirwe akomeye kuba babona imyitozo y’umunyabigwi nka Pinna
Abakuru bishimira ubumenyi bahabwa n'umunyabigwi Christophe Pinna
Abana bato ntibatangwa
Aya mahugurwa azamara iminsi itatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .