Muri iki gikorwa cyabereye i Remera ahahoze ari Sports View Hotel, abazamuwe mu ntera biganjemo abitabiriye umwiherero wo mu biruhuko wamaze amezi abiri aho witabiriwe n’abana 104. Cyari cyitabiriwe n’abana ndetse n’ababyeyi b’abakoze ibizamini bibazamura mu ntera mu mukino wa Karate.
Mu bana 84 bazamuwe mu ntera, 20 batsindiye kuzamuka ku mukandara w’umuhondo, 31 batsindira uwa Orange uwukurikira, 12 babona uw’icyatsi. Abatsindiye uw’ubururu ni batatu, abatsindiye uw’ikigina [marron] ni 11 naho ababonye uw’umukara ni barindwi.
Umuyobozi wa The Champions Sports Academy, Nkuranyabahizi Noël, yashimiye Federasiyo y’umukino wa Karate kubera uruhare igira mu gutuma za ‘académies’ zikora neza, ashimira kandi ababyeyi ndetse n’abatoza uruhare bagize kugira ngo abo bana bagere ku mikandara babonye.
Ati “Biragaragara ko abana bamaze gutera imbere muri Karate ijyanye n’amarushanwa aho abana ba The Champions baherutse kwegukana umwanya wa mbere mu marushanwa yo ku rwego rw’Igihugu.”
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda (FERWAKA), Niyongabo Damien, wari witabiriye iki gikorwa, yashimiye The Champions Sports Academy, agira ati “Iyi ni imwe mu makipe akomeye mu Rwanda haba mu byiciro by’abana ndetse no mu bakuze.”
Yashimiye ababyeyi kandi abizeza ko Federasiyo ifite gahunda nziza iri gutegura zikubiyemo siporo n’amarushanwa ndetse no kwigisha abana indangagaciro za siporo no gukunda igihugu.
Ababyeyi bishimiye ko gahunda za The Champions Sports Academy zafashije abana gukora siporo, kwishimira ibiruhuko, kumenyana n’abandi n’ibindi byiza aho kuguma mu rugo birirwa kuri televiziyo.
“The Champions Sports Academy Summer Camp” yitabiriwe n’abana 104, irimo imikino inyuranye nka Karate, Gymnastique, imbyino, aerobics ndetse n’utundi dukino tw’abana. Iyi gahunda izasozwa tariki 7 Nzeri 2024.
Ubuyobozi bwayo bwavuze ko bugiye gukomeza gahunda yayo ya Karate na Gymnastique isanzwe iba mu mpera z’icyumweru, ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, kuri Sports View i Remera.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!