Iki gikorwa cyabereye i Remera aho The Champions Karate Academy isanzwe ikorera muri Sportsview, cyarimo kuzamura mu ntera abana bari basanzwe bafite umukandara w’umweru no kurushanwa ku bandi bose basigaye hakorerwa imidali.
Mu bana 120 bari bitabiriye aya marushanwa, 34 ni bo bakoze ibizamini byo kubazamura mu ntera, 27 batsindira kuzamuka ku mukandara w’umuhondo mu gihe abandi barindwi basimbutse bakagera ku wa orange bavuye ku w’umweru.
Shema Gahamanyi Gaël w’imyaka 10 ni umwe mu bana bitwaye neza mu marushanwa yakinwe uyu munsi. Yavuze ko yabonaga abo bahanganye bakomeye ndetse yashimishijwe no kwegukana umudali wa Zahabu.
Ati “Hari abantu benshi, nari nzi ko baza kundusha imbaraga ariko nisanze ntazi uko natsinze kandi byanshimishije. Impamvu nahisemo gukina Karate ni uko nakundaga kubona abandi bakina nkabona ari byiza, nza kwaka uruhushya ababyeyi nanjye nkajya nyikina.”
Umuyobozi wa The Champions Karate Academy, Nkuranyabahizi Noël, usanzwe utoza Ikipe y’Igihugu ya Karate, yashimiye ababyeyi baherekeje abana babo muri aya marushanwa mu gihe kandi yemeje ko urwego rwabo rwazamutse ugereranyije n’igihe cyari gishize nta marushanwa akorwa.
Ati “Ni igikorwa cyagenze neza, abana bose baje kandi bari biteguye banatsindira imidali yaba Zahabu, Feza n’Umuringa. Igishimishije kurushaho ni uko n’ababyeyi bitabiriye bakareba uko bimeze. Tekinike yarazamutse ugereranyije n’ibihe tuvuyemo bya COVID-19, biragaragara ko abana bari kugenda basubira ku murongo.”
Muri iki gikorwa, ishami rya The Champions Karate Academy rikorera i Nyanza ndetse rikaba ribarizwamo abana bagera kuri 60, ryahawe igikombe cy’ishimwe kubera uburyo rikomeje gukora cyane mu guteza imbere Karate mu Majyepfo.
Muhire Gilbert wari uhagarariye umuyobozi waryo, yavuze ko bishimira ibyo bamaze kugeraho i Nyanza kuko abana n’ababyeyi babo bamaze gusobanukirwa n’akamaro ko gukina Karate.
Ati “Biradushimishije kuba nyuma ya COVID-19 twongeye kugaruka i Kigali gukora imyitozo n’amarushanwa. Abana barabikunze kandi urabona ko babikomeje mu gihe benshi tutari tuzi ngo Karate ni iki. Kuba uyu mukino wigisha ikinyabupfura ni byo byatumye tuwujyanamo abana bacu kuko no mu biruhuko barakina.”
Ku Cyumweru, tariki ya 3 Mata 2022, hazaba amarushanwa y’abafite imikandara irimo ubururu, marron n’umukara aho hitezwe abakinnyi bagera kuri 40.
The Champions Karate Academy yatangiye ibikorwa byayo mu 2017, ifite amashami arimo iry’i Kigali, i Nyanza, i Nyamata (ahazwi nko kwa Gasore Serge Foundation) n’irindi rikorera kuri La Palisse Nyandungu.
Ibikorwa byayo byaguwe mu rwego rwo kwegereza siporo abana, haba mu gihe cy’ibiruhuko ndetse n’igihe batagiye ku mashuri, mu gukomeza gushakisha impano no kuzishyigikira.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!