00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Shihan San Pillay agiye guhugura abakina Karate Shotokan mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 July 2025 saa 09:15
Yasuwe :

Ku nshuro ya kabiri, Urugaga Mpuzamahanga rw’Abakina Umukino wa Karate Shotokan mu Rwanda (ISKF Rwanda) rwateguye amahugurwa mpuzamahanga y’abakina uyu mukino aho kuri iyi nshuro azakoreshwa na Shihan San Pillay ufite Dan ya 8, kuva tariki ya 18 kugeza ku ya 20 Nyakanga 2025.

Aya mahugurwa yiswe “International Gasshuku ISKF Rwanda – 2nd Edition", azabera muri Gymnase ya NPC Rwanda i Remera, yateguwe na ISKF Rwanda nyuma yo kubona umusaruro ukomeye waturutse ku yabaye mu 2023.

Kuri iyi nshuro, aya mahugurwa azayoborwa na Shihan San Pillay, ufite Dan ya 8, akaba umwe mu bagize Komite Tekinike Mpuzamahanga ya ISKF, ndetse azaba ari ubwa mbere ageze mu Rwanda mu rwego rw’imyitozo mpuzamahanga.

ISKF Rwanda yagize iti “Shihan San Pillay azasangiza abazitabira ubumenyi bukomeye muri Karate Shotokan, cyane cyane mu byiciro bya Kihon, Kata na Kumite ndetse n’ubumenyi mu gusifura amarushanwa ya Karate.”

Yakomeje ivuga ko mu “byitezwe kuri aya mahugurwa agiye kuba ku nshuro kabiri harimo gushimangira no kunoza tekinike za Karate Shotokan, gutanga amahugurwa ku batoza no gukomeza kubaka ubushobozi bw’abayobozi b’amakipe, gusuzuma no gukosora amakosa akunda kugaragara mu mikorere ya buri munsi.

Hari kandi kwagura amahirwe y’u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga binyuze mu kubaka urwego rukomeye rw’abakinnyi no gusiga hagiyeho urwego rw’abasifuzi bafite ubunararibonye muri Karate Shotokan.

ISKF Rwanda yahamagariye abakina Karate bose kuzitabira aya mahugurwa kugira ngo babashe guhugurwa no kwakira ubunararibonye buzatangwa n’umwarimu ukomeye.

Amahugurwa azakoreshwa na Shihan San Pillay azamara iminsi itatu muri Gymnase ya NPC Rwanda i Remera
ISKF Rwanda yaherukaga gukoresha amahugurwa nk'aya mu 2023

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages