Ni amahugurwa yateguwe na Kigali Elite Sports Academy (KESA) ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda (FERWAKA).
Yitabiriwe n’abarimu 70 baturutse mu makipe atandukanye yo mu Rwanda n’abaturutse mu bihugu by’abaturanyi.
Guhera ku wa Gatanu kugeza ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Nzeri 2024, aya mahugurwa y’iminsi ibiri yabereye ku cyicaro cya KESA giherereye mu nyubako y’Isoko rya Kicukiro.
Mu gutangiza aya mahugurwa, Umuyobozi wa KESA akaba n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu ngaga za Karate zikorera mu Mujyi wa Kigali, Sensei Nkurunziza Jean Claude uzwi nka Maître Gasatsi, yashimiye abayitabiriye, abasaba ko bakwiriye gushyira umutima ku byo bazayigiramo.
Yabibukije ko ubumenyi bazahakura bakwiriye kuzabusangiza abanyeshuri babo kugira ngo Karate y’u Rwanda ibe ku rwego rumwe.
Umunyamahanga mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda, Bugingo Elvis, yashimiye Umuyobozi wa KESA ku ruhare rwo gukomeza guteza Karate imbere, anashimira abitabiriye amahugurwa aho yabasabye ko ubumenyi bazayakuramo bakwiriye kubusangiza abandi.
Mu bandi bitabiriye aya mahugurwa harimi uwahoze ari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr. Ngabitsinze Jean-Chrysostome; Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Kamuzinzi Christian; Umuyobozi Wungirije wa ISKF Rwanda, Bungeri Geoffrey n’abandi barimu baturutse mu nzego zitandukanye.
Mu gusoza aya mahugurwa, abayitabiriye bose bahawe impamyabushobozi, hatangazwa ko mu gihe cya vuba bazahabwa andi kuko Karate ikura umunsi ku munsi, bityo bakwiriye guhora bihugura.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!