Iri rushanwa ryabereye ku cyicaro gikuru cya The Champions Sports Academy i Remera, mu cyahoze ari Sportsview Hotel, ryahuje abakinnyi 60 mu gihe mu baryitabiriye harimo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, Perezida wa Federasiyo ya Karate, Niyongabo Damien na Shihan Sinzi Tharcisse ufite Umukandara w’Umukara Dan ya Karindwi.
Aya marushanwa yari agamije kureba impano nshya z’abakinnyi bari mu byiciro bitandukanye birimo abato, ingimbi n’abangavu ndetse n’abakuze. Yahujwe kandi n’insanganyamatsiko yo gukangurira abantu kwita ku buzima bwo mu mutwe bw’abakinnyi.
Abitabiriye, barushanyijwe mu kwiyerekana [Kata] ndetse no mu kurwana [Kumite] aho abagabo bagabanyijwe mu byiciro bitandukanye bitewe n’ibilo ndetse n’imyaka barimo.
Muri Kata, mu bagore, uwa mbere yabaye Yezakuzwe Lucie wa Agahozo Shalom Youth Village, akurikirwa na Abayisenga Parémonique [The Champions Sports Academy], Uwase Razita [The Great Warriors] na Ishimwe Sandrine [wa The Great Warriors Academy].
Mu bagabo, Buguzi Félix wa Zen Karate do Rubavu yegukanye umwanya wa mbere, akurikirwa na Niyitanga Khalifa wa The Champions Sports Academy, Nsabimana Alphani [The Great Warriors] na Dushime Sharifu wa The Champions.
Muri Kumite, uwa mbere mu bagore yabaye Uwimpuhwe Grace wa Hero Karate do Rafiki, Uwase Laziat wa The Grea Warriors aba uwa kabiri naho Irakoze Aline na Umulisa Yvette [bakinira Flying Eagles] bakurikiraho.
Mu bahungu batarengeje imyaka 18, Uwineza Eric wa Hero Karate do Rafiki yabaye uwa mbere, akurikirwa na Mugisha Omar [Hantei Shiai], Niyonkuru Sidique [The Champions Sports Academy] na Bayizere Patrick [The Champions Sports Academy].
Mu cyiciro cy’abagabo munsi y’ibilo 67, hatsinze Ndutiye Shyaka Roger wa The Great Warriors, akurikirwa na Dushime Sharifu na Ishimwe Jean Didier ba The Champions Sports Academy naho Munyaneza Flavien wa Zen Karate do Rubavu aba uwa kane.
Niyitanga Khalifa wa The Champions Sports Academy, yegukanye irushanwa mu bari hejuru y’ibilo 67 nyuma yo guhigika Ntwali Fiston wa The Great Warriors Academy mu gihe Kagimbi Paul wa The Champions yabaye uwa gatatu, Nkurunziza Jean Claude wa KESA aba uwa kane.
Umuyobozi wa The Champions Sports Academy, Ishuri ryigisha imikino itandukanye by’umwihariko njyarugamba irimo na Karate, Nkuranyabahizi Noël, yavuze ko bishimira uburyo iri rushanwa ryagenze, by’umwihariko uguhangana kwaranze abakinnyi, nk’ikimenyetso cy’uko Karate y’u Rwanda ifite ahazaza hazatanga umusaruro.
Ati “Twanyuzwe n’uburyo ryagenze. Ndashimira ababyeyi barerera muri The Champions Sports Academy n’abafatanyabikorwa bagize uruhare mu kuritegura. Kuba abafatanyabikorwa n’abaterankunga muri siporo batarashishikarira guhanga amaso umukino wa Karate biracyari imbogamizi. Tuzakomeza gushyiramo imbaraga uyu mukino na wo bawibonemo kuko umaze kugira abakunzi batari bacye kandi bagana ibikorwa byabo”.
Niyitanga Khalifa wegukanye irushanwa, yavuze ko abikesha gukora imyitozo mu buryo buhoraho. Yakomeje agira ati “Uyu mwaka dutangiye ihangana ziraba rikomeye, kuko buri mukinnyi yazamuye urwego, ibi biraduha akazi gakomeye no kutagoheka, kuko urangaye gato abo muhanganye bakunyuraho”.
Perezida w’Ishyirahamwe rya Karate mu Rwanda (FERWAKA), Niyongabo Damien, yashimiye The Champions Sports Academy yateguye irushanwa, avuga ko hari n’andi azakomerezaho mu rwego rwo gufasha abakinnyi gukomeza kuba ku rwego rwo hejuru.
Ati “Mu izira ry’abanyamuryango, ndashimira Sensei Nkuranyabahizi n’abo bafatanyije kuritegura kuko ryatumurikiye impano nshya tutari tuzi, kandi n’abandi ndizera ko bazakomeza gutegura amarushanwa nk’aya hagamijwe guteza imbere umukino wa Karate imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga”.
Yakomeje agira ati “Abakinnyi bigaragaje uyu munsi, ntabwo bagomba gusinzira, kuko tariki ya 10 Gashyantare bafite Irushanwa ryo ku rwego rw’Igihugu ndetse hari n’Irushanwa rya Ambasade y’Ubuyapani. Yose ni Amarushanwa abategereje kandi bagomba kwitabira ndetse bakanayitwaramo neza.”
Abakinnyi bitwaye neza bahawe imidali ndetse bahembwa ibikoresho bya Karate harimo ‘Kimono’ ndetse n’ibindi bakoresha mu bwirinzi iyo bakina karate.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!