Yabigarutseho ku Cyumweru, tariki ya 15 Ukuboza 2024, ubwo hasozwaga amahugurwa y’iminsi itatu yakoreshejwe na Pinna, muri Gymnase ya NPC Rwanda i Remera.
Pinna watwaye Shampiyona y’Isi mu 2000, yongeye guhugura abakina Karate mu Rwanda ku bijyanye na tekinike zo kurwana (Kumite) guhera ku wa Gatanu. Byari ku nshuro ya gatatu kuko yabahuguye mu 2022 na 2023.
Mu ijambo rye, Minisitiri Nyirishema Richard wari witabiriye isozwa ry’aya mahugurwa ku Cyumweru, yashimiye Christiphe Pinna ku buryo akomeje gufasha Karate y’u Rwanda.
Ati “Turagushimira uko ukomeje gushyigikira Karate yacu kuko natwe hari aho dushaka kugera. Kuba uri hano bitera imbaraga aba bana bifuza kumera nkawe. Buri gihe urisanga mu Rwanda.”
Yashimiye kandi Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Karate (FERWAKA) ku buryo riteza imbere uyu mukino by’umwihariko mu cyiciro cy’abakiri bato.
Ati “Ikindi tubashimira ni uko mukundisha abana umukino wa Karate, kuba dufite abana bangana gutya barimo abafite imyaka itandatu kugeza ku bakuru, ni ikigaragaza ko siporo na Karate by’umwihariko ari iy’abantu bose. Ni ikintu cyiza kandi muzagikomeze.”
Yakomeje agira ati “Abandi nshimira ni ababyeyi, ni byiza ko na bo baza kureba Karate atari ukohereza umwana gusa.”
Kuri iki Cyumweru, Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard, yitabiriye amahugurwa ya Karate ari gutangwa n'Umufaransa Christophe Pinna muri Gymnase ya NPC i Remera.
Ni ku nshuro ya gatatu uyu Mufaransa watwaye Shampiyona y'Isi mu 2000, ahugura abakina Karate mu Rwanda.
Aya… pic.twitter.com/Ws7X1G7kKJ
— IGIHE Sports (@IGIHESports) December 15, 2024
Perezida wa JKA-Rwanda yateguye aya mahugurwa, Rurangayire Guy, yavuze ko bishimiye uko yagenze, avuga ko urwego abahuguwe bagezeho rushimishije.
Ati “Yari amahugurwa meza, tekinike zarazamutse, abahungu n’abakobwa baratsinda, n’abana baratsinda mu byiciro bitandukanye, turizera ko ibyo twize bizagira akamaro mu mwaka utaha mu marushanwa yaba ayo ku rwego rw’igihugu n’andi yose twazabasha kwitabira mu buryo butandukanye. Uko abantu bagenda bakora na tekinike zirihuta, ubu iyo akosora biroroha.”
Yongeyeho ko muri aya mahugurwa bakoresha amarushanwa hagamijwe guha urugero abakiri bato, ndetse bateganya kujya bategura n’andi menshi ahuza amakipe kugira ngo Christophe Pinna nagaruka azasange urwego rwarazamutse.
Agaruka ku masezerano FERWAKA yasinyanye na Pinna, Rurangayire yavuze ko Karate y’u Rwanda n’abayikina bazayungukiramo.
Ati “Yemeye kuza kudufasha guteza imbere tekinike yacu, gufasha Federasiyo yacu gutera imbere ku buryo bizafasha abakinnyi bacu. Bafite Académie ya Nice iri mu makipe ya mbere atwara imidali mu Bufaransa, rero abantu bacu bazabyungukiramo.”
Umuyobozi wa JKA-Rwanda yongeyeho ko bishimishije kubona Minisitiri wa Siporo yitabira igikorwa nk’iki kuko bigaragaza ko ibyo bakora bishyigikiwe ndetse bibatera imbaraga zo gukomeza gukora cyane.
Ntwari Fiston ni we watsinze irushanwa “2nd Grand Prix JKA-Rwanda” aho abakinnyi bari hejuru y’imyaka 19 barushanyijwe mu kurwana, bashyira mu bikorwa ibyo bize. Ibyo byamuhesheje kwegukanye igihembo cy’ibihumbi 300 Frw.
Niyitanga Khalifa yegukanye igihembo cy’ibihumbi 200 Frw nyuma yo kuba uwa kabiri naho Roger Shyaka Ndutiye abona ibihumbi 100 Frw nyuma yo kuba uwa gatatu.
Christophe Pinna watanze aya mahugurwa, yatwaye Shampiyona y’u Burayi inshuro eshatu (1993, 1995 no mu 1997).
Ku rwego rw’Isi, yatwaye iyi shampiyona inshuro imwe mu 2000, atwara shampiyona eshatu z’u Burayi bakina nk’ikipe (1993, 1995 no mu 1997).
Pinna w’imyaka 56, yongeye kwandika izina atwara irushanwa rya ‘Goblet of the World’ inshuro ebyiri (1993, 1997) anatwara umudali mu mikino ya Méditerranéens mu 1992. Yanatwaye Shampiyona ya Mundo Equipos inshuro eshatu (1994, 1996 no mu 1998).
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!