Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo abakinnyi bombi bahatanye muri Kata (Kurwana) ndetse na Kumite (Kwiyerekana).
Twagirumukiza Salvien yegukanye umudali wa Zahabu muri Kata nyuma yo guhigika Duweta Shishiveni wabaye uwa kabiri, Ryk Harmse wabaye uwa gatatu na Schalk Jansen van Vuuren wabaye uwa kane.
Uyu mukinnyi w’imyaka 17, yegukanye kandi undi mudali wa Zahabu muri Kumite nyuma yo gutsinda abakinnyi bahanganye muri iki cyiciro.
Indi midali ibiri yegukanywe na Gisa Tony w’imyaka 11, aho yabanje kwegukana umudali wa Feza muri Kumite mbere yo gutwara uwa Zahabu muri Kata.
Umuyobozi wa JKA Rwanda akaba n’umutoza w’aba bana, Rurangayire Guy, yabwiye IGIHE ko umusaruro babonye i Windhoek ushimishije, ashimira ababyeyi bagize uruhare ngo bitabire iri rushanwa.
Ati “Icya mbere ni ugushimira ababyeyi baba bagize uruhare ngo aba bana baze muri aya marushanwa n’icyizere baba batugiriye ngo tubatoze. Ikigaragara ni uko nidukomeza kwitabira aya marushanwa, abana bazagera mu myaka 18, 19 badafite ubwoba.”
Yakomeje agira ati “Ndashimira kandi n’abatoza b’aho twitoreza [muri SGI Sports Academy] n’uburyo muri rusange igihugu kiba cyaraduhaye, hano bigaragara ko isura y’u Rwanda abantu baba bayiteze, noneho iyo utsinze bikaba akarusho.”
Rurangayire yashimangiye ko yatunguwe n’imikinire ya Twagirumukiza na Gisa, avuga ko mu gihe bombi bakomeza kwitabwaho ndetse bakabona andi marushanwa bazavamo abakinnyi beza ba Karate.
Ati “Byantunguye, Tony yari amaze gukora ku nshuro ya kabiri ariko itsinda yarimo ririmo Abanya-Afurika y’Epfo n’abandi ba hano muri Namibia ryari rikomeye, ubona ko dufite abana bamaze kugera ku rwego rwiza.”
“Salvien na we ni umwana w’umuhanga umaze kuzamura urwego, ku myaka ye 17, ubona ko ubushobozi nibuboneka agakomeza kwitabira amarushanwa, na we azavamo umukinnyi mwiza. Bari bavuye mu biruhuko, bamaze amezi abiri bitegura.”
Abakinnyi barenga 1000 ni bo bari bitabiriye iri rushanwa ry’iminsi ibiri ryasojwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 21 Nzeri 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!