Ni igikorwa cyabereye ku cyicaro gikuru cya Okapi Martial Arts Academy giherereye mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Rusororo ku Cyumweru tariki ya 17 Werurwe 2024.
Iki gikorwa cyabimburiwe n’amahugurwa y’abakina Karate babarizwa mu muryango mugari wa Shotokan, yitabiriwe n’abagera ku 100.
Mbarushimana Eric uhagarariye ikipe ya Okapi yashimiye ababashyigikiye muri iki gikorwa, avuga kuba bakiriwe mu Rugaga rw’Umukino wa Karate Shotokan ari iby’agaciro kuri bo kuko ari izindi mbaraga n’amabo babonye.
Yashimiye cyane ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda (FERWAKA) ku bw’uruhare bukomeza kugaragaza mu guteza uyu mukino imbere.
Agaruka ku cyicari cya Okapi cyafunguwe, Mbarushimana yavuze ko atari Karate gusa izahigishizwa, ko hari n’zindi siporo zizajya zihabera nka Aerobic, Gymnastic ndetse na Yoga.
Nduwamungu Jean Vianney uyobora ISKF (International Shotokan Karate Federation) mu Rwanda, yishimiye ko Okapi Martial Arts Academy yabaye umunyamuryango wabo, agira ati "Okapi ni ikipe itanga abakinnyi mu Ikipe y’Igihugu, ni club itanga ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru. Ni iby’agaciro kubagira nk’abanyamuryango ba ISKF"
Yakomeje avuga hari guteganywa amahugurwa azahuza amakipe yose akina Karate Shotokan.
Umunyamabanga Mukuru w’Urugaga rwa Karate Shotokan mu Rwanda, Bugingo Elvis, yashimye abateguye iki gikorwa abasaba gukomeza gushyigikirana no gusenyera umugozi umwe, ababwira ko iterambere rya Karate riri mu biganza byabo.
Mu gusoza iki gikorwa, abitabiriye bahavanye umukoro wo gushyigikirana no guharanira kubaka Karate izatanga abakinnyi beza ku rwego mpuzamahanga.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!