00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karate: APR yakuye imidali 16 muri ’Zanshin Karate Championship 2026’

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 10 August 2026 saa 12:22
Yasuwe :

Ikipe ya APR Karate Club yegukanye imidali 16 irimo umunani ya Zahabu mu marushanwa mpuzamahanga ya "Zanshin Karate Championship 2026", ahuza amakipe yo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Ni amarushanwa yakinwe mu mpera z’icyumweru kuva tariki ya 7 kugeza ku 9 Kanama 2026, yitabirwa n’abakinnyi bari hafi muri 600, baturutse muri Kenya n’u Rwanda rwakiriye imikino.

Iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya kane ryabereye kuri Petit Stade i Remera, rihira abakinnyi ba APR Karate Club kuko bitwaye neza mu byiciro bitandukanye byakinwe.

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda yari ihagarariwe n’abakinnyi 19, bayifasha gutwara imidali itandukanye mu byiciro bahatanyemo.

Mu cyiciro cy’abakuru muri Kata na Kumite, yatwaye imidali umunani ya Zahabu, itanu ya Feza n’umwe w’Umuringa. Ni mu gihe mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 14 yatwaye imidali ibiri ya Feza.

Kapiteni wa APR, Ntwari Fiston yagize ati "Ni irushanwa twashyizemo imbaraga, twiteguye mu buryo buri hejuru, ni yo mpamvu mubona twagize umusaruro mwiza. Ibanga rya mbere ni uguhozaho, ikindi ni ubuyobozi budushyigikira n’abatoza bari ku rwego rwiza."

Aya marushanwa ategurwa na Zanshin Sport Solutions Ltd ifatanyije n’Ishyirahamwe rya Karate mu Rwanda (FERWAKA), ikaba ari ubwa mbere yari abereye i Kigali kuko ubusanzwe yaberaga mu Karere ka Huye.

“Zanshin Karate Championship for Children, Cadets & Juniors 4th Edition” yabaga ku nshuro ya kane mu gihe “Zanshin Seniors Open Karate Championships 3rd Edition” yabaga ku nshuro ya gatatu.

Uyu mwaka wabaye akarusho cyane aho ubwitabire bwikubye kabiri ugereranyije n’uko byari bisanzwe. Kuri iyi nshuro abakinnyi bose muri rusange bitabiriye ni 568 harimo abahungu 377 n’abakobwa 191 baturutse mu makipe 46 arimo ayo mu Rwanda n’icyenda yo muri Kenya.

Muri rusange, APR Karate Team yegukanye irushanwa, ikurikirwa na Flying Eagles naho iya gatatu iba Unity Karate Club.

Umuyobozi wa ZANSHIN Sport Academy, Mwizerwa Dieudonné, yavuze ko ko yishimiye cyane uko irushanwa ryagenze kuko ubwitabire bwabaye bwinshi kandi abakinnyi bagaragaje urwego rwo hejuru cyane, aashimangira ko iri rushanwa rimaze gukura cyane aho ryitabiriwe n’abasifuzi mpuzamahanga baturutse muri Uganda na Kenya.

Yasoje ashimira abaterankunga bafashije kugira ngo amarushanwa agende neza cyane cyane umuterankunga mukuru ari we Martin Hardware & Twyford Rwanda na FERWAKA.

Yongeyeho ati "Amarushanwa ataha azaba mu mwaka utaha kandi na bwo azabera mu Mujyi wa Kigali, muri Kanama 2027. Mu mwaka utaha rizaba rikomeye kurusha iri, nakangurira abantu bose kwitabira no gutangira kwitegura guhera none. Ubu twe dutangiye kwitegura."

APR Karate Club yitwaye neza muri Kata na Kumite
Zanshin Karate Championship 2026 yahuriyemo abkinnyi bo muri Uganda na Kenya
APR Karate Club yakuye imidali 16 muri Zanshin Karate Championship 2026
Zanshin Karate Championship 2026 ni yo kipe yitwaye neza muri Zanshin Karate Championship 2026
Perezida wa FERWAKA, Niyongabo Damien, yishimiye ubwitabire bw'amakipe yo mu Rwanda no muri Kenya
Umuyobozi wa ZANSHIN Sport Academy, Mwizerwa Dieudonné, yambika imidali abatsinze
Mwizerwa Dieudonné uyobora Zanshin Sport Solutions Ltd (imbere) yashimye uburyo irushanwa ry'uyu mwaka ryagenze, avuga ko iry'ubutaha rizaba rikomeye kurushaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages