Ni irushanwa rizakinwa hagati ya tariki ya 17 na 18 Ukwakira 2026, rikazakinwa n’amakipe y’abana bo mu byiciro by’imyaka bitandukanye kugeza ku batarenge imyaka 17.
Amakipe azitabira iri rushanwa azahurira mu Mujyi wa Kigali, ahatane mu byiciro bibiri birimo Kata (Kwiyereka) na Kumite (Kurwana), ariko anahabwa amasomo ya karate azatangwa n’Umutoza Mpuzamahanga, Marshal Srikanth, ukomoka mu Buhinde.
Mu bazakina harimo abatarengeje imyaka 13 bazahatana ukwabo n’ab’imyaka iri hagati ya 14 na 17.
Akomoza kuri iri rushanwa, Umuyobozi wa The Vision Karate Academy, Nizeyimana Eric, yavuze ko ritegurwa mu rwego rwo kongerera amahirwe abana bakina Karate mu Rwanda, no kubafasha ku kwitwara neza mu marushanwa akomeye.
Ati “Nyuma y’uko irushanwa rya 2025 rigenze neza, twiyemeje gutegura irindi kuko rifasha abana bacu kwerekana impano bafite bahatana n’abandi bo mu bindi bihugu.”
Ubwo riheruka gukinwa, ryegukanywe n’Ikipe ya Flying Eagle Sports Academy yacyuye imidali itanu ya Zahabu. Icyo gihe ryari ryakinwe n’amakipe 26 y’abatarengeje imyaka 14 mu bahungu n’abakobwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!