Amahugurwa ari kuba ku nshuro ya gatandatu. Abatoza bakiriwe ku wa 13 Kanama 2026, na Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Nakajo Kazuya, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere rya Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Gilbert Muvunyi Manier, Perezida w’Ishyirahamwe rya Karate mu Rwanda (FERWAKA), Niyongabo Damien, n’abandi.
Abatoza batanu bazatanga amahugurwa ni Dr. Harano na Haraguchi bafite Dan eshanu, Ogusu ufite Dan esheshatu na Takahiro na Miyoshi bafite Dan zirindwi ari na bo bayoboye abandi.
Kamino Masaru wari kuba ayoboye aba batoza wanageze mu Rwanda kenshi na bwo wagenzwaga no gutanga aya mahugurwa ku bakarateka, yitabye Imana mbere yo gukora urugendo. Hafashwe umwanya wo kumwibuka.
Amasomo bazatanga bazayaha abakuru 100 n’abana 100, bakigishwa uburyo bugezweho bwo gukina Karate, hanyuma bagatanga imikandara ku baba batsinze amasomo.
Abakinnyi 15 bazahabwa Dan ya mbere, abakinnyi icyenda bazabona Dan ya kabiri, abandi 12 bazava kuri Dan ya kabiri bajya ku ya gatatu.
Abazahabwa amahugurwa bazakora ibizamini birimo iby’abasanzwe ari abatoza ba Karate mu Rwanda, abasifuzi ba Karate. Aba barimo abageze ku cyiciro cya gatatu cyo gukoresha ibizamini, ku buryo bazaba bemerewe gutanga imikandara y’umukara.
Ambasaderi Nakajo, yavuze ko akurikije ubushake abakinnyi b’Abanyarwanda bafite mu kwitabira no gukunda Karate, asanga mu gihe kiri imbere, u Rwanda ruzaba ruyoboye ibindi bihugu mu karere rurimo.
Gusa yabasabye kongera umubare w’abatoza, kuko biri mu byuho bituma umukino utihuta cyane mu Rwanda.
Kugirango uhabwe Dan ikurikira, ugomba kuba watsinze ikizamini kandi umaze imyaka ingana n’umubare wa Dan ufite.
Urugero niba ufite Dan eshatu, ushaka iya kane ugomba gutsinda ikizamini kandi umaze imyaka itatu ufite Dan ya gatatu.
Muri Karate ya JKA yakomotse mu Buyapani, Dan ya cumi niyo ya nyuma.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!