Aya marushanwa y’ibizamini yabaye iminsi ibiri mu Kigo cy’imikino cya Cercle Sportifs de Kigali mu Rugunga, yasojwe ku Cyumweru, tariki ya 12 Ukuboza 2021.
Iki gikorwa kiba buri mwaka mu rwego rwo kuzamura mu ntera abana baba bamaze umwaka bigishwa umukino wa Karate.
Kuri iyi nshuro, abahawe imikandara mishya ni 71 barimo 36 b’imikandara y’umweru, 11 b’imikandara y’umuhondo, 13 bahawe imikandara ya Orange, bane babonye iy’icyatsi n’abandi bane babonye iy’ubururu mu gihe ababonye umukandara wa ‘marron’ bitegura kubona umukandara w’umukara ari batatu.
Rurangayire Guy utoza aba bana, yavuze ko bishimiye urwego basanzeho abatsindiye kuzamurwa mu ntera, cyane abafite imikaranda y’ubururu n’iy’icyatsi.
Ati “Dukoresha ibizamini twahereye ku bafite imikandara y’umweru, ariko abo twasorejeho barimo abafite imikandara y’ubururu n’iy’icyatsi ni abana bafite imbaraga, bamaze imyaka ibiri cyangwa itatu bakina, urabona ko ari abakinnyi ba Karate bafite imbaraga na tekinike.”
Ati “Intego dufite umwaka utaha iki cyorezo nikiramuka kiduhoye, tuzatangira kubatoza noneho ibyo kurushanwa, haba muri Kumite na Kata. Mwabonye ko hari abana bazikora neza, ubu turashaka kubigisha gutangira kubishyira mu bikorwa. Hari ibikoresho turi gushaka ku buryo amarushanwa tuzatangira kuyakora, tugahura n’andi makipe.”
Umwe mu babyeyi bari baherekeje abana babo, Niyigena John Wilson, yavuze ko impamvu yahisemo kureka abana be kabiga Karate ari uko hari byinshi bahigira birimo uburere no kwigirira icyizere.
Ati “Mfite abana babiri, hari uwabonye umukandara wa Orange, hari n’uwari ku mukandara w’ubururu. Kuzana abana muri Karate, navuga ko byaturutse ku kuba narawukinnye kandi ndawukunda nubwo ntakomeje kuwukina.”
Yakomeje agira ati “Ntabwo abantu bakabonye Karate nk’umukino wo kurwana, ahubwo ni umukino wo kuzamura abana haba mu kinyabupfura no kwigirira icyizere”.
Samurai igira ikipe y’abana yitwa “Petit Samurai” ndetse n’ikipe y’abakuru ari yo yitwa Samurai.
Petit Samurai karate do club ni ikipe y’abana bari hagati y’imyaka itanu kugeza ku myaka 14 nubwo hari n’abakuru bigana nabo. Yatangiye mu 2012 ndetse kuri ubu ibarizwamo abana120 n’abakuru (Samurai) 50.
Iri shuri rya Karate rikora amasaha umunani mu cyumweru, aho imyitozo iba ku wa Gatatu, ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, harebwa urwego abana bagezeho.




























Amafoto: T. Gabin
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!