Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya mbere, ryateguwe na Kyokunshin Kenbukan Martial Arts Alliance ku bufatanye na Kyokunshim Africa Union.
Abakinnyi batatu b’Abanyarwanda bazaryitabira ni Twagirumukiza Salvien w’imyaka 18, Ndayizeye Prince w’imyaka 17 na Irampaye Fred w’imyaka 14, aho bazatozwa na Rurangayire Guy Didier usanzwe ari Perezida wa JKA-Rwanda.
Abazitabira iyi mikino izabera muri “Mulungushi International Conference Center” barenga 500 ndetse bazaba baturutse mu bihugu bitandukanye.
Abakinnyi bazarushanwa mu bice 14 bitandukanye kuva ku bafite hagati y’imyaka 10 na 13, kugeza ku bagabo bafite kuva ku myaka 35 n’abagore bafite guhera ku myaka 30.
Hazabaho kandi kurushanwa muri Kata (Kwiyerekana) ku bakinnyi b’ingimbi n’abangavu, kurwanisha intwaro (Kubodo) ku bagabo n’abagore bari hagati y’imyaka 16 na 35 ndetse na Kick-Boxing ku bari mu byiciro by’ibilo bitandukanye.
Japan Karate Association Rwanda (JKA-Rwanda) ikunze kohereza abana itoza mu marushanwa atandukanye, ndetse iryo baherukaga kwitabira ni “North American Open/ International Karate Tournament” yabereye i Las Vegas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Mata uyu mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!