00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

JKA-Rwanda yitabiriye amarushanwa ya Karate muri Amerika (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 25 March 2024 saa 09:58
Yasuwe :

Bamwe mu bagize Japan Karate Association Rwanda (JKA-Rwanda) berekeje i Las Vegas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bitabiriye amarushanwa yiswe “North American Open/ International Karate Tournament” ateganyijwe tariki ya 30 n’iya 31 Werurwe 2024.

Aya marushanwa yateguwe na Amateur Athletic Union (AAU) ku bufatanye n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Karate (WUKF), azabanzirizwa n’amahugurwa azaba tariki ya 29 Werurwe 2024.

Muri Kata (kwiyerekana), amahugurwa azayoborwa na Sensei Mirza J B naho muri Kumite (kurwana), azayoborwa na Sensei Christophe Pinna ufite izina rikomeye muri Karate aho yegukanye Shampiyona y’Isi mu 2000.

Amarushanwa azaba tariki ya 30 n’iya 31 Werurwe 2024, agizwe n’ibyiciro bitandukanye birimo iby’abana n’iby’abakuru, iby’ababigize umwuga ndetse n’iby’abakanyujijeho muri Karate.

Itsinda ry’abantu barindwi riyobowe n’Umuyobozi wa JKA-Rwanda, Rurangayire Guy, ryahagurutse i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25 Werurwe, ryitabiriye aya marushanwa.

Ganziteka Didier Pascal yagiye nk’umutoza ndetse n’umukinnyi mu gihe abandi bazarushanwa ari Niyongabo Fils David, Ndayishimiye Christian, Kabango Jean Pierre na Murenzi David.

Hari kandi n’Umuyobozi Mukuru wa KTN Rwanda, Hagenimana Philémon, wajyanye n’iri tsinda, aho iki kigo gihuza abagura n’abagurisha ubutaka mu Rwanda kimaze imyaka ibiri ari umufatanyabikorwa wa JKA-Rwanda.

Byitezwe ko aya marushanwa azabera i Las Vegas azitabirwa n’abaturutse mu bihugu bisaga 20 byo ku migabane itandukanye.

JKA-Rwanda yitabiriye amarushanwa ya Karate muri Amerika aho izahurira n'abandi bavuye mu bindi bihugu
Umuyobozi Mukuru wa KTN Rwanda, Hagenimana Philémon na Murenzi David uri mu bazarushanwa
Bamwe mu bagize itsinda ryahagurutse i Kigali ryerekeza i Las Vegas kuri uyu wa Mbere
Niyongabo Fils David na Murenzi David bari mu bakinnyi batanu bitabiriye aya marushanwa ya Karate
Umuyobozi Mukuru wa KTN Rwanda, Hagenimana Philémon, yaherekeje abagize JKA-Rwanda bamaze iminsi ari afatanyabikorwa babo
Umuyobozi wa JKA-Rwanda, Rurangayire Guy, wagiye ayoboye iri tsinda ry'abantu barindwi

Amafoto: Kwizera Hervé


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .