00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

JKA-Rwanda yitabiriye amarushanwa ya Karate muri Amerika

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 1 April 2025 saa 09:49
Yasuwe :

Bamwe mu bana bagize Japan Karate Association Rwanda (JKA-Rwanda) berekeje i Las Vegas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bitabiriye amarushanwa yiswe “North American Open/ International Karate Tournament” ateganyijwe tariki ya 4 kugeza ku ya 6 Mata 2025.

Itsinda rigizwe n’abana, ababyeyi ndetse n’abatoza riyobowe n’Umuyobozi wa JKA-Rwanda, Rurangayire Guy, ryahagurutse i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 1 Mata 2025.

Hagiye abana 12 bafite hagati y’imyaka 9 na 15, bari kumwe n’ababyeyi batandatu, abatoza babiri, n’umuganga wabo.

Aba bose bitabiriye aya marushanwa aba buri mwaka bigizwemo uruhare na Amateur Athletic Union (AAU), ku bufatanye n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Karate (WUKF).

Abana 12 b’imyaka iri hagati y’itandatu na 15 ni bo bazitabira aya marushanwa begukanyemo imidali ibiri y’Umuringa mu mwaka ushize.

Mfitingabire Emmanuel wagiye ahagarariye ababyeyi, yavuze ko kohereza abana bakajya guhagararira igihugu ari ikienyecyo cy’uko imikurire yabo iri kugenda neza nkuko babyifuza.

Ati “Usibye ko iyo umwana akora siporo bituma agira ikinyabupfura, no mikurire araguka kandi bikamufungurira inzira mu buryo bwose bushoboka. Icyo gihe umubyeyi yumva atuje.”

“Igihugu kigombwa kwizera ko tuzatsinda tukazana imidali. Twizeye abana bacu, tuzi ko bashoboye kuko ntabwo bitangiye nonaha kuko birazwi ko buri mwaka bitabira amarushanwa mpuzamahanga. Rero baba biteguye.”

Umwe mu bana bitabiriye, Shema Enzo, afite gahunda yo kuzamura ibendera ry’u Rwanda, bakabyaza umusaruro amahirwe baba babonye.

Ati “Tumaze iminsi twitoza, njye na bagenzi banjye turiteguye. Bamwe muri twe ni ubwa mbere bagiye, turashaka kuzana imidali myinshi ku buryo duhesha ishema u Rwanda. Aya ni amahirwe dukwiye kubyaza umusaruro.”

Aya marushanwa agizwe n’ibyiciro bitandukanye birimo iby’abana n’iby’abakuru, iby’ababigize umwuga ndetse n’iby’abakanyujijeho muri Karate. Mu mwaka ushize abana bahagarariye u Rwanda begukanye imidali ibiri y’Umuringa.

Abana bagiye guhagararira u Rwanda mu marushanwa ya Karate muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .