00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ISKF Rwanda yahuguye abarimu bakuru muri Karate Shotokan

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 August 2024 saa 06:01
Yasuwe :

Urugaga Mpuzamahanga rw’Abakina Umukino wa Karate Shotokan mu Rwanda (ISKF Rwanda) rwongeye guhugura abarimu bakuru muri uyu mukino, mu mahugurwa yabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Kanama 2024.

Aya mahugurwa yabaye akurikira ayo muri Nyakanga.

Atangiza aya mahugurwa, Nduwamungu Jean Vianney, umwarimu mukuru wa ISKF Rwanda akaba n’umwarimu mpuzamahanga muri uyu mukino, yavuze ko yateguwe mu rwego rwo guhuza tekinike zo muri uyu mukino.

Yashimiye abakarateka bose bayitabiriye, agaragaza ko urwego rwa Karate Shotokan ruri kuzamuka kandi na tekiniki ziri kuba zimwe.

Yasabye abahuguwe ko ubumenyi bakuye muri aya mahugurwa badakwiriye kubwigwizaho bonyine, ahubwo ko bakwiriye kubusangiza abandi batabashije kuyitabira kugira ngo urwego rw’abakarateka bose mu Rwanda rube rumwe kandi ruri ku rwego rwiza.

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Karate, Kamuzinzi Christian, yavuze ko aya mahugurwa “afasha gukosora tekinike z’abantu bifuza kuba abarimu kandi harimo abafite imikandara myinshi.”

Yongeyeho ko “ibi bifasha abakinnyi bajya mu Ikipe y’Igihugu kuyijyamo bari ku rwego rwiza”, asaba ko ibikorwa nk’ibi bakwiriye gukomeza ndetse n’izindi ngaga zikabikora kuko bifitiye akamaro igihugu binyuze muri uyu mukino.

Umuyobozi Wungirije wa ISKF Rwanda, Geoffrey Bungeri, yashimiye abitabiriye aya mahugurwa, avuga ko ISKF Rwanda yaje kuba igisubizo kuri Karate y’u Rwanda.

Yakomeje agira ati “Amahugurwa y’uyu munsi ni ingirakamaro kandi twishimiye ko twakiriye abaturutse mu bice byose by’igihugu bayitabiriye. Turizera ko mu gihe kiri imbere tuzajya tubikora buri kwezi.”

Andi mahugurwa nk’aya ateganyijwe mu ntangiriro za Nzeri.

Aya mahugurwa yari agamije gukomeza guhuza tekinike za Karate Shotokan kugira ngo abarimu basangize ubumenyi abo batoza
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Karate, Kamuzinzi Christian, yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi ku bakinnyi bayijyamo
Aya mahugurwa yahuje abarimu baturutse mu bice bitandukanye by'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .