Iyi mikino yabaga ku nshuro yayo ya mbere, yari yitabiriwe n’abakinnyi bo mu bihugu bitandukanye kuva tariki ya 23 kugeza ku ya 26 Ukwakira 2026.
U Rwanda rwari ruhagarariwe n’abakinnyi batatu ari bo Twagirumukiza Salvien w’imyaka 18, Ndayizeye Prince w’imyaka 17 na Irampaye Fred w’imyaka 14, aho batozwaga na Rurangayire Guy Didier usanzwe ari Perezida wa Japan Karate Association-Rwanda, JKA-Rwanda.
Ku wa Gatanu, Irampaye Fred yegukanye umudali wa Zahabu muri Kata (Kwiyerekana) mu cyiciro cy’Abatarengeje imyaka 14, Twagirumukiza Salvien yegukana uwa Zahabu mu Kata y’abafite hagati y’imyaka 17 na 18 naho Ndayizeye Prince yegukana umudali wa Feza muri icyo cyiciro.
Ku wa Gatandatu, hari hakurikiyeho gukina nk’ikipe muri Kata ndetse no gukina buri wese ku giti cye muri Kumite (Kurwana) hakurikijwe ibilo by’abakinnyi.
Uyu munsi na wo warangiye u Rwanda rubonye indi midali ibiri aho rwegukanye umudali wa Zahabu nk’ikipe muri Kata ndetse n’Umudali w’Umuringa watwawe na Irampaye Fred wabaye uwa gatatu muri Kumite (kurwana) mu bahungu bafite imyaka 14 na 15, batarengeje ibilo 55.
Perezida wa JKA Rwanda, Rurangayire Guy Didier, yavuze ko bishimiye umusaruro babonye muri iyi mikino, yongeraho ko mu byabagoye harimo amategeko abana batari bamenyereye kuko iri rushanwa ari ubwa mbere ribaye.
Ati “Abana bacu barakomeye, ndetse hari ibyo twize ku buryo tugiye kubyongera mu myitozo dukora ariko ku by’ibanze turi beza cyane. Muri Kata twarabarushije bigaragara, aho baturushije ni muri Kumite.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!