Ku wa Gatanu, tariki ta 22 Gicurasi 2023, ni bwo FERWAFAKA yatangaje Kamuzinzi nk’Umutoza mushya, aho yasimbuye Nkuranyabahizi Noël wamaze kuri uyu mwanya imyaka umunani.
Mu Ukuboza, Nkuranyabahizi yasabye kuva kuri izi nshingano kugira ngo aharire abakiri bato, na bo batange inararibonye mu gutoza Ikipe y’Igihugu.
Aganira na IGIHE, Perezida wa FERWAKA, Niyongabo Damien, yavuze ko bahisemo Kamuzinzi nyuma yo gusanga hari icyo yafasha Ikipe y’Igihugu bijyanye n’ibyo asanzwe akora.
Ati "Ni ubusesenguzi busanzwe bwo kureba uwafasha Ikipe y’Igihugu, ibyo asanzwe akora n’ubushobozi afite. Ni umwanya twari tumaze iminsi nta muntu uwurimo."
Yakomeje agira ati "Ni umutoza ubimazemo igihe, afite ikipe atozamo ya The Warriors ndetse abakinnyi benshi bajya mu Ikipe y’Igihugu arabatoza."
Uretse gushyiraho Umutoza, FERWAKA yemeje kandi Ndayambaje Onesphore nk’Umuyobozi wa Komisiyo y’Abasifuzi, asimbuye Sensei Mwizerwa Dieudonné wari uherutse gusezera.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!