Ikipe y’Igihugu ya Karate yegukanye imidali itanu mu mikino ihuza ibihugu bivuga Icyongereza "Commonwealth Karate Championship", yageze i Kigali ikubutse muri Afurika y’Epfo, isaba kwitabwaho kugira ngo ikomeze kwitwara neza.
Iyi kipe yageze i Kigali mu gitondo cyo ku wa Kabiri, tariki ya 3 Ukuboza 2024.
Muri iyi mikino yaberaga muri Afurika y’Epfo, u Rwanda rwegukanye imidali itanu irimo itatu y’Umuringa yabonetse muri Kata.
Hari kandi undi w’Umuringa watwawe na Ntwari Fiston ndetse n’umudali wa Feza wegukanywe na Shyaka Ndutiye.
Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Karate, Ntwari Fiston, yatangaje ko bishimiye kwegukana imidali kandi yabateye imbaraga zo gukora cyane.
Ati “Ryari irushanwa rikomeye ryo ku rwego rw’isi. Twishimiye cyane kwitwara neza kuko twiteguye neza, ubuyobozi butuba hafi. Gutwara iyi midali byaduteye imbaraga zizatuma turushaho gukora cyane ku buryo ubutaha twazatwara n’iya zahabu.”
Perezida w’Ishyirahamwe rya Karate mu Rwanda (FERWAKA), Niyongabo Damien, yatangaje ko kwegukana iyi midali ari ikimenyetso cy’uko Abanyarwanda bashoboye, bityo babonye uburyo bakora ibirenze.
Ati "Ushobora kubona aba bana bambaye imidali ukagira ngo byari byoroshye. Dufite impano ndetse n’ejo hazaza heza muri Karate y’u Rwanda.”
Yakomeje agira ati “Turashimira Minisiteri ya Siporo na Komite Olempike badufasha buri munsi, ariko nibaduha uburyo tuzakora ibirenze ibi. Natwe tugiye kwisuganya kuko ibyo twakoze hari ishusho bigaragaza.”
Uyu muyobozi yakomeje agaragaza ko bafite ubuke bw’amarushanwa, bityo akwiye kongerwa kugira ngo barusheho kwitwara neza cyane ko abo bahanganye bo bafite menshi.
Amafoto: Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!