Tariki 2 Gicurasi 2015 muri MGM Grand Garden Arena mu Mujyi wa Las Vegas habereye umukino w’amateka mu mukino w’iteramakofe, wahuje ibihangange muri uyu mukino Umunya- Philippines, Emmanuel Dapidran Pacquiao bita ‘Manny’ na Floyd Joy Mayweather Jr ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Intsinzi yatashye kuri Floyd Mayweather bituma aca agahigo mu mukino w’iteramakofe aho yahembwe miliyoni 150 z’amadolari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika naho Pacquiao watsinzwe ahabwa miliyoni 100.
Nyuma y’uyu mukino Floyd Mayweather yamenyesheje impuzamashyirahamwe y’umukino w’iteramakofe ku Isi (World Boxing Council, WBC) ko asezeye ku gukina nk’uwabigize umwuga ariko ashobora kugaruka mu kibuga nkuko byatangajwe na Manny Pacquiao wemeza ko bahuye bakaganira ku kuba bakongera guhangana mu 2019.
Pacquiao yagize ati “Nahuye na Floyd Mayweather muri Nzeri uyu mwaka duhurira mu Buyapani. Mu byo twaganiriyeho harimo no kuba yifuza kugaruka mu kibuga tukongera tugahangana mu minsi ya vuba. Nanjye nditeguye kuko ndifuza kwerekana ubushobozi bwanjye no gushimisha abantu bankunda, bityo Floyd nafata umwanzuro wo kugaruka tugahangana umwaka utaha bizanshimisha cyane.”
Ibi Manny Pacquiao yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru yakoze mbere y’umurwano ugomba kumuhuza na Adrien Jerome Broner nawe ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki 19 Mutarama 2019, umukino uzagaragaza umukinnyi wa mbere ku Isi mu iteramakofe ubu.
Nyuma y’umurwano wa 2015 utazibagirana mu mateka y’Isi Floyd yagaragaye mu kibuga inshuro imwe gusa ubwo yatsindaga Umunya-Ireland, Conor MacGregor muri Kanama 2017.


TANGA IGITEKEREZO