Christophe Pinna w’imyaka 54 y’amavuko ni umwe mu bagize ikipe y’igihugu y’u Bufaransa ya Karate, aho akina mu cyiciro cya Shotokan.
Pinna uvuka mu mujyi wa Nice, ibikorwa biri kuri gahunda y’uruzinduko rwe yabitangiye kuri uyu wa Mbere tariki 25 Mata 2022 asura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi.
Biteganyijwe ko kandi muri iki gihe cy’icyumweru azatanga amahugurwa ku mukino wa Karate azabera muri Lycée de Kigali.
Christophe ufite uburebure bwa 1.85 m, yatwaye shampiyona y’u Burayi mu marushanwa ya ‘Europe Individual Open inshuro eshatu (1993, 1995, 1997).
Ku rwego rw’Isi yatwaye iyi shampiyona inshuro imwe mu 2000, atwara shampiyona eshatu z’u Burayi bakina nk’ikipe (1993, 1995, 1997).
Pinna kandi yongeye kwandika izina atwara irushanwa rya ‘Goblet of the World’ inshuro ebyiri (1993, 1997) anatwara umudali mu mikino ya Méditerranéens mu 1992.
Pinna yanatwaye shampiyona ya Mundo Equipos inshuro eshatu (1994, 1996, 1998).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!