Ibi babigarutseho ku wa 15 Gashyantare 2025, ubwo abasaga 50 bahagarariye abandi bakina uyu mukino mu bice bitandukanye byo mu Ntara y’Amajyepfo, bahuriraga mu mahugurwa muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, muri gahunda yo kwitegura ibizamini byo kuzamuka mu ntera y’imikandara, bitegenyijwe muri Werurwe 2025.
Safari Pierre, umukinyi wa Karate wo mu Karere ka Nyanza, uri ku ntera y’umukandara wa Dan ya Kabiri, yabwiye IGIHE ko aho akinira mu itsinda ry’urubyiruko atoza ryitwa Nyanza Champions Club, urubyiruko ruba rufite inyota yo kumenya byinshi muri uyu mukino.
Yavuze ko ishuri ayoboye ririmo abanyamuryango barimo n’abana, bahorana inyota yo kumenya ibishya ari na yo mpamvu baje mu mahugurwa kugira ngo barusheho kurahura ubumenyi bazabasangiza, ari na ko bitegura ibizamini bibazamura mu ntera.
Ati “Hari hashize igihe kinini aya mahugurwa atabaho hano mu Ntara y’Amajyepfo. Ubu rero nk’abantu turi kwitegura ibizamini byo kuzamura urwego muri Karate, biba bisaba kwiyibutsa no kwityaza muri tekinike zimeze neza, ni yo mpamvu byabaye ngombwa ko uyu munsi nitabira, kandi nasanze ari ingenzi cyane kuko azamfasha kwitwara neza ndetse mbashe no kubakira ubushobozi urubyiruko nsanzwe ntoza.”
Yakomeje avuga ko biba bikwiye kwihugura kugira ngo n’abigishwa bajyane n’igihe kuko ari bo bazaba abakinnyi mu bihe biri imbere banazamura ibendera ry’u Rwanda, akabishingira ku munyeshuri we wamuciye mu ntoki witwa Nshuti Aimable yatoje mu myaka itambutse, ugeze aheza muri Shampiyona Nyafurika.
Kankuyo Agnes wiga mu mwaka wa Mbere muri UR-Huye, na we wari witabiriye aya mahugurwa, yavuze ko ari amahirwe yari amwizaniye, mu gihe atigeze ayabona ubwo yari akiri umwana aho yize mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Nyamagabe.
Yaboneyeho gusaba inzego nkuru za Federasiyo ya Karate kurushaho kumanura uyu mukino mu mashuri yose cyane cyane ayo mu byaro kuko urubyiruko ruhari rutagira ayo mahirwe.
Ati “Nkanjye nakuze nkunda Karate, ariko ubu ndacyari hasi cyane kubera nabuze aho nitoreza. Ubu ndi gukora cyane, ngo nibabona hari icyo nshoboye bazampe umukandara wisumbuye, ndetse mfite inzozi zo kugera ku mukandara wo hejuru, ariko iyo mba naragize ayo mahirwe kuva kera mba ngeze kure.”
Umuyobozi ushinzwe tekinike muri Federasiyo ya Karate mu Rwanda, Niragire Samuel, yatangarije IGIHE ko bari kuzenguruka intara zose z’igihugu batyaza ubumenyi bw’abakarateka bahabarizwa kugira ngo n’abakora ibizamini bazabe bari ku rwego ruboneye, byose mu nyungu zo kuzamura uyu mukino ku rwego mpuzamahanga.
Ati “Twashyizeho iyi gahunda ngo tumenye aho abakinnyi bageze, ariko by’umwihariko kuko begereje ibizamini, tubategurira amahugurwa kugira ngo bongere ubumenyi. Ubu twanyuze Iburengerazuba, Iburasirazuba none tugeze mu Majyepfo, tuzakomereza n’ahandi.”
Niragire yemera ko umukino wa Karate utaragera ku bawukunda mu bice byose by’igihugu, ariko akavuga ko nabo babishyizeho umutima kugira ngo binafashe mu kuzamura impano z’abakiri bato.
Ati “Twaratangiye, turi gushaka n’abatoza, kugira ngo Karate itangirire hariya hasi mu mashuri abanza n’ayisumbuye, kuko ntabwo watoza umuntu mukuru ngo azajye mu ikipe y’igihugu.”
Nubwo nta mibare yuzuye ihari, ariko Intara y’Amajyepfo ni yo iza imbere mu kugira abakinnyi benshi ba Karate mu Rwanda, kubera hari Kaminuza y’u Rwanda kuva kera, ikaba yaragize uruhare rutaziguye mu gukongeza uyu mukino henshi muri iyi Ntara, aho kuri ubu habarurwa amakipe 25 y’abakina Karate utabaze abo mu bigo by’amashuri biga bacumbikiwe n’abiga bataha na bo batari bake mu Majyepfo.













TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!