Aya mahugurwa yaje akurikira ayari yabaye muri Nyakanga, Kanama, Nzeri n’Ukwakira.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urugaga rwa ISKF Rwanda, Mudakikwa Eric, ni umwe mu barimu bitabiriye aya mahugurwa. Yavuze ko ibyo bungukiramo ari byinshi, ashishikariza abandi bakarateka kuyitabira.
Yabibukije ko amahugurwa nk’aya atuma urwego rwa Karate ruba rumwe ndetse na tekiniki z’umukino zijya ku rwego rumwe.
Muberuka Serge wari witabiriye aya mahugurwa ku nshuro ya mbere, waturutse mu Karere ka Musanze, yashimiye cyane abategura aya mahugurwa anashishikariza abandi barimu kuyitabira kuko ibyo bigiramo ari ingenzi.
Umwarimu mpuzamahanga muri uyu mukino, Nduwamungu Jean Vianney, yafashe umwanya ashimira abakarateka bose bitabiriye aya mahugurwa, abashimira ku bwitabire bagaragaje kuri iyi nshuro ya gatanu.
Yavuze ko bigaragara ko ibyo bari kwiga biri gutanga umusaruro, yongeraho ko nta gushidikanya urwego rwa Karate Shotokan ruri kuzamuka kandi na tekiniki ziri kuba zimwe ndetse ari yo ntego y’aya mahugurwa ku buryo bari gutekereza no kuzana umutoza uri ku rwego rwisumbuyeho.
Yongeye gusaba abahuguwe ko ubumenyi bakuye muri aya mahugurwa badakwiriye kubwigwizaho bonyine, ahubwo ko bakwiriye kubusangiza abandi batabashije kwitabira.
Yasoje avuga ko amahugurwa asoza umwaka ateganyijwe tariki ya 5 Ukuboza 2024 muri Cercle Sportif de Kigali ari na bwo hazatangwa impamyabushobozi mpuzamahanga ku batsinze ibizamini.
Kayumba Charles waje aturutse mu Ntara y’Uburasirazuba, akaba ari umwe mu bitabiriye aya mahugurwa inshuro zose, yashimiye ubuyobozi bwa ISKF Rwanda kuri iki gikorwa bakoze cyo gutanga amahugurwa ku barimu bakuru muri uyu mukino.
Yavuze ko ibi bibafasha kuko bituma abakinnyi bajya ku rwego rumwe ndetse bikanatanga umusaruro ku Ikipe y’Igihugu kuko abayijyamo baba bari ku rwego rwiza.
Aya mahugurwa yitabiriwe n’abarimu 40 bitabiriye ku nshuro ya mbere.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!