Abahuguwe ni abasanzwe ari abarimu bakuru muri uyu mukino baturutse mu ma makipe atandukanye yo hirya no hino mu Rwanda.
Ni ku nshuro ya kane bahuguwe kuko aya mahugurwa yakurikiye ayabaye muri Nyakanga, Kanama na Nzeri.
Uumwe mu bayitabiriye, Mugisha Mariam yavuze ko ibyo bungukiramo ari byinshi, ashishikariza abari n’abategarugori kwitabira siporo, by’umwihariko abashishikariza kwitabira imikino njyarugamba nka Karate.
Eric Ahmed witabiriye aya mahugurwa ku nshuro ya kane, yashimiye cyane abategura aya mahugurwa anashishikariza abandi barimu kuyitabira kuko ibyo bigiramo ari ingenzi.
Umwarimu mpuzamahanga muri uyu mukino, Sensei Nduwamungu Jean Vianney, yafashe umwanya ashimira abakarateka bose bitabiriye aya mahugurwa.
Yabashimiye ku bwitabire bagaragaje kuri iyi nshuro ya kane hakozwe aya mahugurwa, avuga ko bigaragara ko ibyo barikwiga biri gutanga umusaruro.
Yavuze ko ntagushidikanya urwego rwa Karate Shotokan ruri kuzamuka kandi na tekiniki ziri kuba zimwe. Yongeyeho ko ari yo ntego y’aya mahugurwa ndetse ko bari gutekereza no kuzana umutoza uri ku rwego rwisumbuyeho.
Sensei Nduwamungu yanavuze ko aya mahugurwa yateguwe mu rwego rwo guhuza tekinike zo muri uyu mukino, avuga ko yashyizweho na ISKF RWANDA kugira ngo abakarateka bose bo mu Rwanda babe kurwego rumwe kandi ruri mpuzamahanga.
Yongeye gusaba abahuguwe ko ubumenyi bakuye muri aya mahugurwa badakwiriye kubwigwizaho bonyine, ahubwo ko bakwiriye kubusangiza abandi batabashije kwitabira kugira ngo urwego rw’abakarateka bose mu Rwanda rube rumwe kandi rube rwiza.
Yabamenyesheje ko aya mahugurwa yateguwe kugira ngo hakosorwe amakosa yakozwe mu gihe kirekire, maze akosorwe mu gihe gito.
Kayumba Charles waturutse mu Ntara y’Iburasirazuba, akaba ari umwe mu bitabiriye aya mahugurwa inshuro zose, yashimiye ubuyobozi bwa ISKF Rwanda kuri iki gikorwa bakoze cyo gutanga amahugurwa ku barimu bakuru muri uyu mukino.
Yavuze ko ibi bibafasha kuko bituma abakinnyi bajya ku rwego rumwe, ndetse bikanatanga umusaruro ku Ikipe y’Igihugu kuko abayijyamo baba bari ku rwego rwiza.
Mu gusoza aya mahugurwa, Nduwamungu Jean Vianney yamenyesheje abitabiriye aya mahugurwa ko andi mahugurwa nk’aya azaba muntangiriro z’ukwezi gutaha k’Ugushyingo.
Yasabye abakarateka bose kunga ubumwe, asaba ubwumvikane no gukorera hamwe ku bakarateka bose, abasaba kubahana ababwira ko ari byo biranga umukarateka mwiza ndetse bizatuma bubaka Karate nyayo.
Muri aya mahugurwa, abarimu 20 ni bo bitabiriye ku nshuro yabo ya mbere.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!