Aya mahugurwa yateguwe mu rwego rwo guhuza tekinike zo muri uwo mukino, yatangijwe na Nduwamungu Jean Vianney uhagarariye ISKF Rwanda akaba n’umwarimu mpuzamahanga muri uyu mukino.
Nduwamungu wateguye aya mahugurwa, yashimiye Abakarateka bose bayitabiriye, asaba abahuguwe ko ubumenyi bayakuyemo bakwiriye kubusangiza abandi batabashije kuyitabira kugira ngo urwego rwabo bose rube rumwe.
Abayitabiriye bashimiye cyane ISKF Rwanda ku bumenyi bungutse, basaba ko aya mahugurwa yazajya aba inshuro nyinshi. Bashimiye kandi ubuyoboyi bwa ISKF Rwanda ku bw’igitekerezo cyiza cyo kuzana abatoza b’abahanga mu rwego rwo kuzamura umukino wa Karate Shotokan mu Rwanda, banabusaba ko bwakomeza kubashakira amahugurwa menshi kuko bibazamurira ubumenyi.
Muri aya mahugurwa kandi, abarimu bakuru muri ISKF Rwanda bagiye bigisha bitsa cyane ku gukora karate iri ku rwego rwo hejuru. Abo ni Senzei Mukuru, Nduwamungu Jean Vianney ufite Dan 5, Sensei Bugabo Amile ufite Dan 5 na Sensei Eric Mbarushimana ufite Dan 5.
Aya mahugurwa yitabiriwe n’abakarateka barenga 10 baturutse mu makipe agera kuri 20. ISKF Rwanda yaboneyeho gushyikiriza abanyamuryango bashya ibyemezo by’ubunyamuryango aho imaze kugira amakipe 11 manyamuryango ku buryo bwemewe n’amategeko.
Mu gusoza, abanyamuryango bamenyeshejwe ko andi mahugurwa azaba tariki ya 3 Kanama 2024.




















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!