Aya marushanwa yari yateguwe na The Champions Sports Academy ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda (FERWAKA).
Abana 314 bayitabiriye ni abari hagati y’imyaka itandatu na 17, bavuye mu makipe 23 akorera ahantu hatandukanye mu gihugu hose, barushanwa muri Kata (kwiyerekana) na Kumite (kurwana) haba mu bahungu n’abakobwa. Ibyiciro byahatanye ni iby’abari hagati y’imyaka 6-7, 8-9, 10-11, 12-23, 14-15 na 16-17.
Intego y’aya marushanwa ku ruhande rw’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Karate yari “ukureba abana bafite impano yo gukina Karate” dore ko gahunda ya FERWAKA ari guteza imbere uyu mukino ihereye mu bakiri bato.
Ku rundi ruhande rwa The Champions Sports Academy, byari “ugusangiza abana bavuye mu gihugu hose ibyiza bibera muri The Champions Sports Academy birimo indangagaciro zayo nk’ikinyabupfura, ubucuti, gukorera hamwe no guharanira kuba indashyikirwa.”
Hari kandi no “guhuza abana bakina Karate, ababyeyi babo n’abatoza bagasobanurirwa uko Karate cyangwa siporo muri rusange yagira uruhare mu gutuma umwana agira ubuzima bwiza.”
Ikipe ya The Champions Sports Academy yegukanye iri rushanwa nyuma yo gutwara imidali 17 irimo itanu ya Zahabu, itanu ya Feza n’irindwi y’Umuringa.
Flying Eagle yabaye iya kabiri yatwaye imidali 12 irimo ine ya Zahabu n’ine ya Feza naho The Champions Nyanza iba iya gatatu n’imidali itandatu irimo itatu ya Zahabu n’umwe wa Feza.
Amakipe ya Hero Karate Academy (imidali 7), Les Petits Samourai (6), KESA (2), Mamaru Kicukiro (1), The Legends Karate School (1) na The Vision Karate Academy, yose yegukanye umudali umwe wa Zahabu.
Andi makipe yatahanye imidali yiganjemo iy’Umuringa ni Imena Karate Do (itanu irimo uwa Feza), Yamatsuki (ibiri irimo uwa Feza), Amazing Karate Academy (umwe wa Feza), Peace Karate Academy (3), Flying Eagle Academy (1), Kigali Karate Academy (1), Sanbon Karate (1), Sanchin Do (1), Shyaka Destiny Karate Do (1), Utunyange (1), Yushosha Karate Academy (1).
Ni mu gihe amakipe yasoje irushanwa nta mudali yegukanye ari Claucy Karate Kids, Elite Academy, Haito Karate Do, Kamikazi na Victory Karate Academy.
Muri aya marushanwa kandi The Champions Sports Academy yashimiye abafatanyabikorwa barimo Federasiyo y’Umukino wa Karate mu Rwanda aho yahaye igikombe Umuyobozi wayo, Niyongabo Damien.
Yashimiye kandi Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Karate, Kamuzinzi Christian mu izina ry’abatoza bose, n’Umuyobozi w’Abasifuzi, Ndayambaje Onesphore mu izina ry’abasifuzi bose kubera uruhare bagira mu guteza karate imbere.
Abandi bashimiwe ni ababyeyi bafite abana bakina Karate aho Kubwimana Philippe yashyikirijwe igikombe nk’umubyeyi uhagarariye abandi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!