Abakinnyi bazayitabira mu makipe bazarushanwa muri Kumite (Kurwana) na Kata (Kwiyerekana) ndetse no ku giti cyabo haba muri Kata no muri Kumite.
Abateguye aya marushanwa batangaje ko muri Kumite, abakinnyi bazarushanwa hashingiwe ku bilo bafite nk’uko biteganywa mu mategeko agenga amarushanwa ya Karate y’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate ku Isi.
Mu bakuru, amakipe amaze kwiyandikisha muri Kumite ni 13 mu bahungu n’amakipe umunani mu bakobwa.
Ni mu gihe muri Kata hamazwe kwiyandikisha amakipe 11 y’abahungu n’amakipe umunani y’abakobwa.
Abakinnyi bamaze kwiyandikisha kuzakina Kata, umuntu ku giti cye, bose hamwe ni 43 barimo abahungu 25 n’abakobwa 18. Ni mu gihe abiyandikishije kuzakina Kumite hakurikijwe ibilo bagiye bafite, bose hamwe ni 52 barimo abahungu 31 n’abakobwa 18.
Aya marushanwa azasifurwa kandi anayoborwe n’impuguke mpuzamahanga mu mukino wa Karate.
Uretse aya marushanwa y’abakuru, hateganyijwe andi marushwanwa y’abana yiswe “Zanshin Karate Championships for Children 2024 Edition 2” azaba ku wa 24-25 Kanama.
Ni amarushanwa azaba ku nshuro yayo ya kabiri, na yo azabera mu Karere ka Huye kuri Credo Hotel. Yateguwe na Zanshin Karate Academy ifatanyije na Zanshin Sport Solutions Ltd.
Abana bazarushanwa hakurikije imyaka yabo aho abemerewe kwiyandikisha ari ukuva ku bafite imyaka itandatu kugeza ku bafite imyaka 15.
Abana na bo bazarushanwa muri Kata ndetse na Kumite ku bari mu kigero cy’imyaka 10 kugeza kuri 15.
Kwiyandikisha biracyakomeje aho biteganyijwe ko abana basaga 350 bazitabira aya marushanwa bavuye mu makipe atandukanye yo mu Rwanda.
Umuyobozi wa Zanshin Karate Academy, Sensei Mwizerwa Dieudonné, asanzwe ari Umusifuzi mpuzamahanga wa Karate ku rwego rwa Afurika ndetse no ku rwego rw’Isi.
Yavuze ko imyiteguro yose imeze neza kandi ubwitabire bushimishije cyane. Yakanguriye abantu bose kuzitabira iyi mikino kuko izaba iyobowe ku rwego mpuzamahanga.
Sensei Mwizerwa yashimiye afatanyabikorwa bagize uruhare mu kugira ngo amarushanwa ategurwe neza barimo Martine Hardware & Twyford Rwanda, Credo Hotel, Sangwa Polyclinic, Horizon Express, Highends Tours & Travel, Akarere ka Huye n’abandi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!