Aya mahugurwa yateguwe na Kigali ELITE Sports Academy (KESA) ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda (FERWAKA).
Sensei Opiyo James azaba aherekejwe n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe y’Umukino wa Karate muri Uganda.
Ni amahugurwa azatangira ku wa Gatanu, tariki ya 27 Nzeri, asozwe ku wa Gatandatu tariki ya 28 Nzeri 2024 ku cyicaro cya KESA kiri mu nyubako y’Isoko rya Kicukiro muri ‘étage’ ya gatanu.
Biteganyijwe ko aya mahugurwa azitabirwa n’abakarateka bafite imikandara mikuru muri uyu mukino.
Umuyobozi wa KESA akaba n’Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa mu ngaga za Karate zikorera mu Mujyi wa Kigali, Sensei Nkurunziza Jean Claude “Mâitre Gasatsi”, ni we wagize igitekerezo cyo kuzana iyi mpuguke ngo ihe ubumenyi abakinnyi n’abatoza b’Abanyarwanda.
Yabwiye IGIHE ko impamvu yatumye atekereza kuzana uyu mwarimu ari uko yifuza Karate Nyarwanda izamuka ku ruhando mpuzamahanga, anashishikariza Abakarateka bose mu gihugu ko bakwiriye kwitabira aya mahugurwa kuko ari ingenzi kuri bo.
Ati “Uko bavuga ko kwiga bitajya bihagararara, no muri siporo ni uko. Na Karate rero bisaba guhora wiyungura ubumenyi kugira ngo ujyane n’umukino uko ugenda ukura ku Isi yose.”
KESA isanzwe itegura amahugurwa atandukanye mu mukino wa Karate binyuze mu kuzana impunguke n’abarimu mpuzamahanga.
Si ubwa mbere Sensei James Opiyo agiye guhugura abakina Karate mu Rwanda kuko yari i Kigali muri Mata uyu mwaka, aho na bwo yari yatumiwe na KESA.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!