Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda (FERWAKA) rifatanyije na Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda, byateguye irushanwa rya ngarukamwaka muri Karate, ryabereye muri Gymnase ya NPC Rwanda i Remera, ku wa Gatandatu tariki ya 15 Werurwe 2025.
Uyu mwaka irushanwa ryari riri kuba ku nshuro ya karindwi, ndetse abakinnyi bose bahatanye mu buryo bw’amakipe kugira ngo abana benshi bakina Karate babashe kugaragaza impano zabo.
Amakipe 16 ni yo yahatanye mu byiciro bibiri muri uyu mukino ari byo Kata ikinwa abakinnyi berekana uburyo bw’imirwanire ndetse na Kumite ikinwa barwana hagati y’amakipe abiri.
Mu bagore bahatanye muri Kata, Agahozo Karate Club yo mu Karere ka Rwamagana yatsindiye umudari wa Zahabu nk’uko yabikoze mu mwaka ushize wa 2024, ihiga Flying Eagles yabaye iya kabiri na College Saint Andre ya gatatu.
Mu bagabo iki cyiciro cyatwawe na The Champions Sports Academy na yo yahawe umudali wa Zahabu, ikurikirwa na Zen Karate Do ya kabiri, mu gihe umanya a gatatu wariho amakipe abiri yanganyije amanota ari yo La Racine na NERD.
Muri Kumite, The Champions Sports Academy yabonye umudali wa Zahabu mu bagabo, mu gihe mu bagore bagore Agahozo Karate Club yahize amakipe yose yahatanye.
Ikipe yahize andi yose muri ‘Ambassador’s Cup Karate 2025’ muri rusange, ni The Champions Sports Academy, ikurikirwa na Agahozo Karate Team, iya gatatu iba Zen Karate Do.
Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Amb. Isao Fukushima, yashimye intambwe imaze guterwa mu kuzamura umukino wa Karate mu Rwanda kuva mu 2018 ubwo hatangizwaga ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Ati “Buri mukino wose ukenera ibikoresho, ariko muri Karate ntabwo ari byo nyamukuru kugira ngo umukinnyi agere aho agera. Twe dukenera imyitozo, kumenyereza ubwonko ndetse n’umubiri. Ibyo bituma mu Rwanda haba abakina Karate bnshi.”
“Bityo rero turishimira ko mu gihe gishize dufatanya n’u Rwanda bimaze kuzamuka ku rwego rushimishije. Ubu rero ikituraje ishinga ni ugukomeza umubano wacu na FERWAKA, mu rwego rwo kurenga aho turi ubu.”
Perezida wa FERWAKA, Niyongabo Damien, yavuze kubona abafatanyabikorwa nka Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda ari “ikimenyetso cy’uko hari benshi bateza imbere siporo mu gihe ibyo ibagenera bihagije.”
Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yavuze ko ubufatanye bw’impande zombi bugira uruhare mu iterambere rya siporo mu buryo bufatika.
Ati “Ni igikorwa gifasha impano z’Abanyarwanda gukomeza kwiyerekana. Iyi rero ni inkunga duhabwa kandi ari ntagreranywa. Inyuma yayo hari ibindi tubona nk’ibikoresho, ariko muri rusange icyo tureba ni uko bifasha umukino kuzamuka ukava ku rwego rumwe ukagera ku rundi.”
Kuva u Buyapani bwatangira gutera inkunga umukino wa Karate mu Rwanda, abawukina bamaze kwiyongera kuko ubu bamaze kurenga 7000 mu gihugu hose.
Uyu mubare ushobora kwiyongera kuko hariho uburyo bushya bw’ikoranabuhanga bwashyizweho na FERWAKA mu rwego rwo kubarura no gukurikirana amakipe ya Karate n’abakinnyi bayo, mu gutegura amarushanwa atandukanye.






















Amafoto: Umwari Sandrine
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!