Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 26 y’abatarengeje imyaka 14 mu bahungu n’abakobwa ryabaye nyuma y’amahugurwa yateguwe n’amakipe ya The Vision Karate Academy na Flying Eagle Sports Academy.
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda (FERWAKA) bwashimiye aya makipe yombi ku ruhare rwayo mu guteza imbere umukino wa Karate mu bakiri bato binyuze muri “International Karate Technical Seminar & U-14 Competition”.
“International Karate Technical Seminar & U -14 Competition” ni amahugurwa yari abangikanye n’amarushanwa y’umukino wa Karate, yateguwe n’aya makipe yombi, hagamijwe gushyigikira abakiri bato bifuza gukina umukino wa Karate nk’umwuga.
Mu gishimira aya makipe, Perezida wa FERWAKA, Niyongabo Damien, yagize ati “Muri Karate, kwihugura ntibirangira. Iyo umukarateka atihugura, gutera imbere biramugora, ibi ntabwo ari muri Karate gusa, ahubwo ni muri siporo zose.”
Yunzemo ati “Ndashimira aya makipe yombi, yakoze iki gikorwa. Amahugurwa abangikanye n’amarushanwa mu bakiri bato ntabwo bimenyerewe, kuko bikorwa mu bakuru gusa. Ubusanzwe, byakorwaga na FERWAKA gusa, ariko niba amakipe yabitangiye, bigaragaza ko ahazaza h’umukino wa Karate mu Rwanda hatanga ikizere”.
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Kamuzinzi Christian, yavuze ko iki gikorwa ari ingenzi, cyane ko abakinnyi bava mu byiciro by’abakiri bato.
Yunzemo ko n’andi makipe yarushako kwigira kuri The Vision Karate Academy na Flying Eagle Sports Academy, kugira ngo abana barusheho kubona aho kwigaragariza.
Mu gusoza “International Karate Technical Seminar and U – 14 Competition”, hakinwe Irushanwa ryegukanywe n’Ikipe ya Flying Eagle Sports Academy, ihize andi makipe 25 yitabiriye iri rushanwa.
Flying Eagle Sports Academy, yegukanye iri rushanwa ikusanyije Imidali itanu ya Zahabu, ikurikirwa n’Ikipe ya Peace Karate Academy n’Imidali itatu ya Zahabu, mu gihe Ikipe ya Flying Eagle International Alliance yabaye iya gatatu, ikusanyije imidali ibiri ya Zahabu n’undi umwe wa Feza.
Iri ushanwa ryitabiriwe n’amakipe 26 y’abatarengeje imyaka 14 mu bahungu n’abakobwa, ryakinwe mu mujyo wo gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe mu gihe cy’iminsi ibiri, hagati ya tariki ya 11-12 Ukwakira 2025, n’abarimo: Umutoza Sensei Sanjeevi Marshal Srikanth wavuye mu Buhinde, afatanyije na Eric Nizeyimana, Umutoza w’umukino wa Karate ufite Dan ya 4 muri Wado – Ryu ndetse na Habakwizera Antoine Marie Claret, na we ufite Umukanda w’Umukara na Dan 4.
Uretse gufasha abaryitabiriye kuzamura urwego, ryari mu mujyo w’ubukangurambaga bugira buti “Abana n’Urubyiruko bazira guta Ishuri n’Ibiyobyabwenge, umusingi w’Umuryango mwiza uzira amakimbirane.”
Ryakinwe mu buryo bwa Kumite (Kurwana) ndetse na Kata (Kwiyereka), ribanzirizwa n’amahugurwa yabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 11 Ukwakira 2025.
Sensei Eric Nizeyimana na Habakwizera Antoine Marie Claret, bateguye iki gikorwa, batangaje ko bishimiye uko cyagenze, by’umwihariko bashimira FERWAKA, yabanye nabo muri iki gihe cy’iminsi ibiri by’umwihariko.
Sensei Sanjeevi Marshal Srikanth, inzobere mu mukino wa Karate ukomoka mu Buhinde, wafatanyije na Nizeyimana na Habakwizerwa muri iki gikorwa, yavuze ko yashimishijwe n’urwego yabonyeho abakarateka bo mu Rwanda, yungamo ko azakora ibishoboka byose akajya ahagera buri mwaka mu rwego rwo gushyigikira uyu mukino ndetse n’aya makipe by’umwihariko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!