00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karate: FERWAKA yungutse umunyamuryango mushya hasozwa 2024

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 January 2025 saa 01:05
Yasuwe :

Umwaka wa 2024 wasize Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda (FERWAKA) ryungutse umunyamuryango mushya, Strength Of Unity Karate Academy.

Ni igikorwa cyabaye hasozwa umwaka wa 2024, kibera mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Byimana ahazwi nka Rwanco, mu Karere ka Kicukiro.

Ubwo hatangizwaga ku mugaragaro ikipe ya Strength Of Unity Karate Academy, Umunyamabanga Mukuru mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda, Bugingo Elvis, yabwiye abayigize ko bishimiye ko bungutse umunyamuryango mushya.

Yongeyeho ko bigaragaza ko Karate ikomeje kwaguka no gukura, abasezeranya ubufatanye yaba mu bya tekinike ndetse no mu bundi bufasha bazakenera kuri federasiyo.

Yasoje ashimira byimazeyo Sensei Jean Pierre Iyakaremye uyiyibora, amushimira ku gitekerezo cyiza bagize cyo gushinga Strength Of Unity Karate Academy.

Sensei Ngabo wari uhagarariye ISKF Rwanda, yafashe umwanya ashimira Sensei Emery ku gitekerezo cyiza yagize, yibutsa Abakarateka ko Karate ari ubuzima, ababwira ko ISKF Rwanda izakora buri kimwe kugira ngo uyu umunyamuryango atere imbere.

Umuyobozi wa JKA, Sensei Rurangayire Guy Didier, yashimiye abagize igitekerezo cyo gushyiraho iyi kipe, cyane ko inabarizwa muri JKA.

Yavuze ko umukarateka akwiye kurangwa n’ikinyabupfura muri byose kuko ari yo ndangagaciro ibaranga.

Yongeyeho ko ibi ari ugufasha igihugu kurera, asoza yizeza ubufasha ubwo ari bwo bwose bazakenera dore ko bagaragaje urwego rwiza.

Iki gikorwa kandi cyari cyitabiriwe n’andi makipe yari yaje kubashyigikira ari yo Kamikazi y’i Kabuga iyobowe na Sensei Bugingo Elvis, Flying Eagle y’i Kagugu iyobowe na Sensei Claret, Vision Karaté do Kinyinya iyobowe na Sensei Concorde, Love karaté Do y’i Kanombe iyobowe na Sensei Bugabo na Club Okinawa yo mu Busanza iyobowe na Sensei Deus.

Mu gusoza iki gikorwa, Sensei Jean Pierre Iyakaremye yafashe umwanya ashimira abaje kubashyigikira, abasezeranya ko Strength Of Unity Karate Academy izaba intangarugero muri Karate Nyarwanda, kandi ko intego ari ukwegukana imidali myinshi mu marushanwa atandukanye.

Yasoje abifuriza gusoza umwaka wa 2024 neza, anabifuriza guhirwa mu 2025.

Sensei Ngabo wari uhagarariye ISKF Rwanda
Umuyobozi wa JKA Rwanda, Rurangayire Guy
Umunyamabanga Mukuru mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda, Bugingo Elvis
Sensei Ngabo wari uhagarariye ISKF Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages