Ku birometero 152, 9 uva i Huye ugana i Karongi, mu misozi n’amakorosi byinshi, Umunya-Canada Bruno Langlois w’imyaka 31 ni we wegukanye icyiciro cya Kane cy’isiganwa ry’amagare rya Tour of Rwanda 2012.
Nyuma yo gutoroka abandi ubwo abasiganwa bari bageze i Nyanza, Bruno Langlois n’Umunya-Eritrea, Merhawi Kudus w’imyaka 18 gusa, banikiye bagenzi babo kuva aho kugera i Karongi.
Mu myanya irindwi ya mbere, Abanya-Eritrea bikubiyemo itanu bituma amakipe yabo azamuka ku rutonde cyane n’ubwo kugeza ubu ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo ari yo iri ku mwanya wa mbere.
Umunyarwanda waje hafi mu cyiciro cya kane yabaye Habiyambere Nicodem wo mu ikipe ya Kalisimbi waje ku mwanya wa 12 akurikirwa ku mwanya wa 13 na Niyonshuti Adrien wo mu ikipe ya Akagera, ari na we umaze kwitwara neza mu Banyarwanda bose kugeza ubu kuko ari we wakoresheje ibihe bito kugeza aho isiganwa rigeze.
Muri iki cyiciro kigizwe n’imisozi miremire, Umunya-Eritrea , Merhawi Kudus yeretse bagenzi be ko ari umuhanga ahazamuka yegukana igihembo cya Cogebanque cy’umukinnyi urusha abandi ahazamuka, ariko muri rusange Umunya-Afurika y’Epfo, Lill Daren ni we kugeza ubu ugifite igihembo gikuru (maillot jaune) nk’umukinnyi umaze gukoresha ibihe bito kugeza ku cyiciro cya kane cy’iri rushanwa.
Kuri uyu wa Kane tariki 22 Ugushyingo, Tour of Rwanda 2012 ku cyiciro cyayo cya gatanu, irahagurukira i Muhanga yerekeza i Musanze iciye mu Ngororero.



















TANGA IGITEKEREZO