00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Taekwondo: Ikipe y’u Rwanda muri Germany Open 2013

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 9 March 2013 saa 08:44
Yasuwe :

Kuva uyu munsi ku wa gatandatu taliki ya 09 kugeza 10 Werurwe 2013, mu gihugu cy’u Budage haratangira imikino ya Taekwondo yiswe "Germany Open 2013", ikipe y’u Rwanda ikaba na yo yaritabiriye aya marushanwa.
Ikipe y’u Rwanda ya Taekwondo ni ubwa mbere igiye kwitabira imikino nk’iyi mpuzamahanga kandi ikomeye, dore ko muri iri iyi mikino ya Germany Open 2013 hazitabira ibihugu bigera kuri 60 hakaba harimo ibihugu bitatu byo muri Afurika gusa. Nyuma ya Germany Open 2013, ikipe y’u Rwanda (…)

Kuva uyu munsi ku wa gatandatu taliki ya 09 kugeza 10 Werurwe 2013, mu gihugu cy’u Budage haratangira imikino ya Taekwondo yiswe "Germany Open 2013", ikipe y’u Rwanda ikaba na yo yaritabiriye aya marushanwa.

Ikipe y’u Rwanda ya Taekwondo ni ubwa mbere igiye kwitabira imikino nk’iyi mpuzamahanga kandi ikomeye, dore ko muri iri iyi mikino ya Germany Open 2013 hazitabira ibihugu bigera kuri 60 hakaba harimo ibihugu bitatu byo muri Afurika gusa. Nyuma ya Germany Open 2013, ikipe y’u Rwanda izanitabira imikino izabera mu gihugu cy’u Buholandi "Dutch Open 2013” izaba ku italiki ya 15 kugeza 17 Werurwe 2013.

Abakinnyi bahagarariye u Rwanda muri iyi mikino barimo Bagabo Placide ukina mu batarengeje ibiro 63, Bagire Irene ukina mu batarengeje ibiro 53 na Mbonigaba Boniface ukina mu batarengeje ibiro 54 akaba ari ikipe y’abahungu.

Mu bakobwa hagiye umukinnyi umwe ari we Mushambokazi Zuru ukina mu batarengeje ibiro 53.

Nk’uko umuyobozi wa Tekinike mu ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda akaba anafasha cyane mu kuzamura uyu mukino Martin Koonce yabitangaje ubwo yari kumwe n’ikipe ku kibuga cy’indege i Kanombe , yavuze ko bagiye ariko ko ikibajyanye ari ukumenyera amarushanwa mpuzamahanga kuko ntabwo abakinnyi bagiye gukina irushanwa rikomeye nk’iri bakwizerwaho kwegukana imidari.

Yakomeje avuga ko bazakina aya marushanwa abiri kugira ngo bakomeze kwitegura shampiyona y’isi izaba mu kwezi kwa Nyakanga 2013. Martin Koonce avuga ko aya marushanwa yombi Germany Open na Dutch Open yitabirwa n’ibihugu bikomeye kandi byateye imbere muri uyu mukino.

Bagabo Placice, umwe mu bakinnyi baza kwitabira irushanwa yavuze ko biteguye cyane bihagije ko bagiye kwitabira aya marushanwa kugira ngo babashe kumenyera amarushanwa mpuzamahanga kandi ko bizeye ko bazahungukira byinshi.

Ikipe ya Taekwondo yahagurutse mu Rwanda ku wa gatatu ku isaha ya saa moya z’umugoroba (19h00) yerekeza mu Budage aho yajyanye n’indenge ya KLM.

Imvaho Nshya


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages