Bikunze kugaragara buri gihe iyo abakinnyi b’Abanyafurika bitabiriye imikino mu bihugu by’I Burayi cyangwa mu bihugu byo hanze ya afurika muri rusange, ko hataha mbarwa kuko abenshi baba bisigariye muri ibyo bihugu bakeka ko ariho bazakura imibereho myiza cyangwa n’iterambere mu mikinire yabo.
Ibyo rero byabaye kirenga aho bamwe mu Banyafurika bitabiriye imikino ya olimpike iri kubera mu gihugu cy’u Bwongereza barimo Abanyakameruni 6 n’umunya Etiopiya batorotse aho bari bacumbikiwe bakaburirwa irengero nkuko bihamywa n’abayobozi ba Village olimpike abo bakinnyi bari bacumbikiwemo.
Aba batorotse bose ngo bari bamaze gukora amarushanwa kandi bamaze gusezererwa nta mudari babonye.
Mbere y’uko iyi mikino itangira, umunyethiopia wanatwaye urumuri Olimpiki witwa Natnael Yemane yaburiwe irengero muri Hotel bari bacumbikiwemo i Nottingham, bikaba bivugwa ko nawe yatorotse.
Kugeza ubu abakinnyi bahagarariye u Rwanda muri iyi mikino ya olimpiki aribo Yannick Uwase uba mu gihugu cy’u Bufaransa, Jackson Niyomugabo, Alphonsine Agahozo, Robert Kajuga na Claudette Mukasakindi bamaze gusezererwa mu marushanwa, hasigaye Jean Pierre Mvuyekure na Adrien Niyonshuti bazarushanwa ku cyumweru tariki 12 Kanama., twizere ko bazataha bose kandi byibuze abo babiri basigaye hazaboneka mo umudari byibuze umwe bayizana bose bikaba amahire.
Hejuru ku ifoto: Umunyethiopia Natnael Yemane watorotse



















TANGA IGITEKEREZO