Ikipe ya Iran yaraye itsinze ikipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball ku maseti 3 ku busa, akaba ari mu mukino ubanza wabereye muri Gymnase ya Excel i London mu Bwongereza ahari kubera imikino Paralempike ya 2012, yitabirwa n’abamugaye.
Ikipe ya Iran isanzwe ifite amateka akomeye mu mukino wa sitting Volley ball, yatsinze ikipe y’u Rwanda ku iseti ya mbere ari 25 kuri 11, iseti ya kabiri byari 25 kuri 6 na ho iya gatatu byari 25 ku 8.
Indi mikino yo mu itsinda B yabaye kuwa kane ikipe y’u Burusiya yatsinze iy’u Bwongereza ku maseti 3 ku busa, Misiri nayo itsinda Maroc ku maseti 3 ku busa.
Nyuma y’umukino umutoza w’ikipe y’u Rwanda Peter Karreman yasabye abakinnyi gushira ubwoba bakazatsinda mu mikino isigaye.
Bitenijwe ko kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Kanama saa munani, ikipe y’u Rwanda irongera guhura na Brezil.
Umukino wa Sitting Volley ball ukinwa n’abamugaye, ujya kumera nka Volley ball isanzwe, usibye ko wo bawukina bicaye hasi.



















TANGA IGITEKEREZO