Ikipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball imaze gutsinda Maroc amaseti atatu kuri imwe mu mikino Paralempike ikomeje gukinirwa i London mu Bwongereza ku buryo ubu ibarizwa ku mwanya wa cyenda mu bihugu 10.
Mu rwego rw’Afurika ubu u Rwanda rubarizwa ku mwanya wa kabiri mu gihe ku mwanya wa mbere hari Misiri, Maroc ikaba yarahise isubira inyuma ubu ni iya gatatu.
Mu mukino wo guhatanira umwanya wa 9 n’uwa cumi ntiwari woroshye nyuma y’aho iseti ya mbere yinjijwe n’ikipe ya Maroc ari 25 kuri 20 y’u Rwanda.
Mu guhatanira umwanya wa 7 n’uwa munani u Bushinwa bwatsinze u Bwongereza ku maseti 3 ku busa. Amakipe abiri ahatanira gutwara umudari wa zahabu ni Bosinia na Iran zatsinze u Rwanda mu mikino y’amajonjora mu itsinda rya B.
Aya makipe atoroshye ku rwego rw’Isi arakina kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Nzeri saa kumi n’ebyiri ari zo saa moya z’ijoro ku masaha yo mu Rwanda.
Emile Vuningabo Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball yavuze ko mbere yo gukina na Maroc babanje kubyigaho neza bareba video z’amakipe y’abatsinze kugira ngo bagire icyo bahindura kandi intego yabo bayigeraho.
Muvunyi Hermas uzasiganwa mu cyiciro cya nyuma mu biruka metero magana inani we ararushanwa kuri uyu wa Gatandatu saa tatu n’iminota ibiri ari zo sayine ku masaha yo mu Rwanda.
Mu bihugu bisaga 160 byitabiriye imikino Paralempike ikimaze gutwara imidali myinshi ni u Bushinwa bufite 183, u Bwongereza bukagira imidali 108, naho u Burusiya bukagira 85.



















TANGA IGITEKEREZO