Mu rwego rwo kwitegura amarushanwa ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka, i Musanze ku wa kane ku itariki ya 11 Ukwakira 2012, hasubukuwe imyitozo y’abakinnyi b’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda. Abakinnyi 18 ni bo batangiranye n’iyi myitozo.
Murenzi Emmanuel, Umunyamabanga Uhoraho mu Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare atangaza ko iyi myitozo itegura amarushanwa nka Tour du Rwanda azaba hagati y’itariki 18 na 25 Ukwakira 2012, n’andi azabera muri Burukinafaso guhera ku itariki ya 6 kugeza ku ya 11 Ugushyingo 2012.
Murenzi avuga ko abakinnyi bari mu myitozo bose ari abakina mu Rwanda, ariko hakaba hategerejwe n’undi ukina muri Afurika y’Epfo, Niyonshuti Adrien, na we uzaza vuba. Yongereyeho ko ngo ku bufatanye na Minisiteri ifite siporo mu nshingano zayo iyi kipe nta kibazo cy’ibikoresho bya siporo ifite kugeza ubu. Bafite kandi n’umuterankunga ari weTIGO.
Irushanwa ngarukamwaka rya Tour du Rwanda ryavutse mu w’1988 ariko ryemerwa nk’irushanwa mpuzamahanga mu w’2009, ku ikubitiro Umunyamaroke Adil Jelloul yabaye uwa mbere, mu w’2010 ritsindwa na Daniel Teklehaymanot naho mu w’2011 ritsindwa na Kiel Reijnen. Umunyarwanda wabashije kuza hafi ni Niyonshuti Adrien wabaye uwa 3 mu w’ 2009.



















TANGA IGITEKEREZO