00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byukusenge akomeje kwitwara neza mu gusiganwa ku magare muri Maroc

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 31 March 2012 saa 07:07
Yasuwe :

Mu gihugu cya Maroc hakomeje irushanwa ryo gusiganwa ku magare ’Tour of Morocco 2012’, kuwa Kane tariki ya 29 Werurwe 2012 ku cyiciro cya 7 Nathan Byukusenge yaje imbere y’igihangange Adil Jelloul.
Nyuma yaho Team Rwanda yatangiye irushanwa rya Tour of Morocco bigoranye cyane kubera ikibazo cy’ikirere kirimo umuyaga mwinshi kubera ko irushanwa ribera iruhande rw’inyanja nk’uko amakuru atugeraho aturuka muri Maroc abivuga.
Mu cyiciro cya 7 (etape 7) umunyarwanda Nathan Byukusenge (…)

Mu gihugu cya Maroc hakomeje irushanwa ryo gusiganwa ku magare ’Tour of Morocco 2012’, kuwa Kane tariki ya 29 Werurwe 2012 ku cyiciro cya 7 Nathan Byukusenge yaje imbere y’igihangange Adil Jelloul.

Nyuma yaho Team Rwanda yatangiye irushanwa rya Tour of Morocco bigoranye cyane kubera ikibazo cy’ikirere kirimo umuyaga mwinshi kubera ko irushanwa ribera iruhande rw’inyanja nk’uko amakuru atugeraho aturuka muri Maroc abivuga.

Mu cyiciro cya 7 (etape 7) umunyarwanda Nathan Byukusenge yarangije ku mwanya wa 29 aza imbere y’igihangange Adil Jelloul waje ku mwanya wa 30, Bintunimana Emille yaje ku mwanya wa 32 mu cyiciro cya 7.

Muri rusange umunyafurika y’Epfo, Reinardt Janse Van Rensburg niwe ukomeje kuza ku mwanya w’imbere akurikirwa na Adil Jelloul, mu bakinnyi bahagarariye u Rwanda uza ku mwanya wa mbere ni Nathan Byukusenge uri ku mwanya wa 51 agakurikirwa na Habiyambere Nicodem uri ku mwanya wa 88.

Uko Team Rwanda ihagaze nyuma y’icyiciro cya 7

51 Nathan BYUKUSENGE

88 Nicodem HABIYAMBERE

92 Joseph BIZIYAREMYE

98 Abraham RUHUMURIZA

100 Gasore HATEGEKA

106 Emile BINTUNIMANA

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Werurwe 2012 Tour of Morocco irakomeza hakinwa icyiciro cya 8 aho abasiganwa bahagurukira mu mujyi wa Tinghir berekeza i Ouarzazate (137 km).

Inkuru dukesha: Media Office FERWACY

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages