00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwizeyimana yabaye uwa mbere muri Liberation Day Tennis Tournament

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 7 July 2014 saa 11:56
Yasuwe :

Uwizeyimana Mathieu niwe wegukanye umwanya wa mbere muri “Liberation Day Tennis Tournament” ryateguwe n’ Amahoro Tennis Club itewe inkunga na Banki nyarwanda itsura amajyambere (BRD), atsinze Habiyambere Dieudonne seti 2-1 ku mukino wa nyuma.
Uwizeyimana (nimero ya 3) wakinaga nk’uwabigize umwuga yatsinze Habiyambere (nimero ya 2) ku bitego 6-3, 6-1 na 2-6 ahembwa ibihumbi 100 Rwf naho Habiyambere ahabwa ibihumbi 80 Rwf.
Nyuma yo gutwara igihembo ku nshuro ya mbere nk’uwabigize umwuga, (…)

Uwizeyimana Mathieu niwe wegukanye umwanya wa mbere muri “Liberation Day Tennis Tournament” ryateguwe n’ Amahoro Tennis Club itewe inkunga na Banki nyarwanda itsura amajyambere (BRD), atsinze Habiyambere Dieudonne seti 2-1 ku mukino wa nyuma.

Uwizeyimana (nimero ya 3) wakinaga nk’uwabigize umwuga yatsinze Habiyambere (nimero ya 2) ku bitego 6-3, 6-1 na 2-6 ahembwa ibihumbi 100 Rwf naho Habiyambere ahabwa ibihumbi 80 Rwf.

Nyuma yo gutwara igihembo ku nshuro ya mbere nk’uwabigize umwuga, Uwizeyimana avuga ko yagerageje gusatira Habiyambere, agakina imipira yo ku ruhande cyane.

Yagize ati “ [Gutwara iri rushanwa] Bimpaye ingufu zo kwitegura imikino mpuzamahanga nzitabira i Lubumbashi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Zambia.”

Uwizeyimana yahisemo gukina imipira yo ku ruhande ngo yikure imbere ya nimero ya kabiri bahatanaga
Habiyambere Dieudonne niwe wari wegukanye iri rushanwa mu 2013 yatsindiwe ku mukino wa nyuma
Intsinzi ya mbere nk'uwabigize umwuga yatumye aryama mu ivumbi yambaye imyenda y'umweru
Nyuma yo gutwara iki gihembo, Uwizeyimana azitabira amarushanwa i Lubumbashi na Zambia

Mu bakobwa, Ingabire Megane usanzwe ari uwa kabiri yatsinze Umumararungu Gisele seti 2-0 (6-1 na 6-1).

Cpt Kamanzi Fidele yatsinze Bicamumpaka mu bakina batarabigize umwuga seti 2-0 (6-1 na 6-4).

Ku nshuro ya kane ikurikirana, ikipe ya APR igizwe na Cpt Kamanzi Fidele na Cpt Bizimana Jancy batsinze seti 2-0 (6-4 na 6-2) ikipe ya Ngarambe Raphael na Mugarura Aimable.

Mu bakina ari babiri, ikipe ya APR yongeye gutwara igikombe ku nshuro ya kane ikurikirana
Cpt Kamanzi na Cpt Bizimana nibo begukanye igikombe cy'abakina ari babiri batabigize umwuga

Gakwaya Frank, ukora mu ishami ryo kumenyekanisha ibikorwa muri BRD avuga ko buri mwaka baba bagennye amafaranga yo gufasha ibikorwa bigamije gufasha Abanyarwanda haba mu iterambere cyangwa kubashimisha.

Yagize ati “ Tuba dufite igice cy’ingengo y’imari yo gufasha ibikorwa by’Abanyarwanda bituma tugera ku nshingano zo guteza imbere umuryango nyarwanda.”

BRD yateye inkunga iri rushanwa miliyoni 8 Rwf.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi 32 b’abahungu n’abakobwa 16 bavuye mu makipe ane; APR, Cercle Sportif de Kigali, Remera na Nyarutarama.

Abatsinze bashyikirijwe ibikombe n'ibihembo mu mafaranga
Abayobozi ba BRD na bamwe mu bakinnye Liberation Day Tennis Tournament

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages