Umukino wo koga ni umwe mu mikino yatangiye gukinwa mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kongera kunga Abanyarwanda no gusana igihugu cyari cyarangiritse.
Kuva mu 1997 hatangiye gukinwa amarushanwa yo Kwibuka abari aba-sportifs bashwe bazira uko bavutse, ariko rishinga imizi mu 1999 aho ryaboneye uburenganzira bwo gutegura amarushanwa akomeye.
Genocide Memorial Swimming Championship ni rimwe mu marushanwa ategurwa na RSF ndetse mu gihe u Rwanda n’Isi byifatanyije mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30, rigiye kongera gukinwa ritanga umusanzu mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Iyi mikino iteganyijwe kuba ku wa 14 Mata 2024, ikaba izabanzirizwa n’igikorwa cyo gusura Urwibutso rwa Jenoside ruherereye Nyanza ya Kicukiro, hagahurira abakinnyi bari hagati ya 150 ndetse na 200 bazabanza kwiga no gusobanukirwa neza amateka y’Igihugu.
Iki gikorwa kizaba kigizwe n’amakipe 10 aturutse mu gihugu hose, kizakurikirwa n’amarushwa azabera muri Piscine ya Nyamata ahasanzwe habera imikino mpuzamahanga.
Umuyobozi wa RSF, Girimbabazi Rugabira Pamela, yavuze ko kuba uyu mukino ugizwe na benshi mu bakiri bato batazi neza ariyo mpamvu muri uyu mwaka bahisemo kubanza kubigisha mbere yo kurushanwa.
Ati “Tugomba kwibuka tuniyubaka kandi tunamenyekanisha amateka yacu. Abakinnyi benshi rero baracyari bato ntabwo bigeze bamenya amateka yayo akaba ariyo mpamvu dukora uko dushoboye ngo bayige kandi bamenye uko bubaka igihugu cyabo. Nibamenya u Rwanda bazarushaho kwirinda ko ibyabaye bisubira.”
Ikipe y’umukino wo koga ya Karongi SC ni yo yegukanye irushanwa ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi riheruka, yahigitse andi icyenda yari ihanganye na yo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!