Ibi bisobanuye ko ibizava muri uyu murwano uzabera i Texas ku wa 20 Nyakanga, bizajya ku bigwi by’aba bagabo bombi.
Gusa, ni umurwano washyiriweho umwihariko, aho uzaba ugizwe n’uduce umunani, kamwe gafite iminota ibiri mu gihe Paul na Tyson bazarwanisha ’gants’ za "14oz" aho kuba iza "10oz".
Ikigo gishinzwe gutanga uburenganzira bwo gutegura imirwano i Texas (TDLR) cyatangaje ko cyasuzumye ibintu bitandukanye birimo imiterere y’ubuzima bwa Paul na Tyson mbere yo kubemerera kuzarwana bya kinyamwuga.
Tyson uzaba ufite imyaka 58 muri Nyakanga, yasoje gukina kinyamwuga mu 2005, mu gihe aheruka kurwana byo kwishimisha mu 2020 ubwo hakusanywaga amafaranga yo gufasha abatishoboye. Uyu mugabo azuzuza imyaka 58, ibyumweru bitatu mbere yo guhura na Paul.
Ku rundi ruhande, Paul w’imyaka 27, yatsinze Ryan Bourland mu murwano we wa 10 nk’uwabigize umwuga muri Werurwe.
Tyson yabaye umukinnyi wa mbere w’Iteramakofe wibitseho imikandara ya WBA, WBC na IBF mu 1987, ariko aza gutsindwa na Buster Douglas mu 1990.
Nubwo yongeye kwisubiza ibikombe bya WBA na WBC mu 1996, yatsinzwe imikino ibiri yahuyemo na Evander Holyfield ndetse uwa kabiri urangira ahagaritswe kubera kuruma ugutwi k’uyu bari bahanganye.
Aba bagabo babiri bafite amazina akomeye mu mateka y’iteramakofe, bahuye bwa mbere mu 1996 i Las Vegas, aho Evander yarushije Mike Tyson mbere yo kumutsinda mu gace ka 11.
Tyson na Holyfield bongeye gusubiramo umurwano wabo mu 1997, ari bwo Tyson yarumye Evander ugutwi, agasezererwa mu gace ka gatatu k’umurwano.
Tyson yatsinze imirwano 44 muri 50 yakinnye. Kugeza mu 1990, yari ataratsindwa kugeza ubwo yatungurwaga na Buster Douglas mu murwano watunguranye mu mateka y’Iteramakofe.
Paul yatsinze imirwano icyenda mu 10 amaze gukina, aho imyinshi muri yo yayihuyemo n’abakina UFC. Uwo yatsinzwe n’uwo yahuyemo n’Umwongereza Tommy Fury muri Gashyantare 2023.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!