Muri iyi mikino yabaga ku nshuro yayo ya 10, aho yari yitabiriwe n’ibihugu icyenda, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’abakinnyi 13 biganjemo abari hagati y’imyaka 12 na 15, ndetse rwasoreje ku mwanya wa kane.
Imidali u Rwanda rwegukanye irimo uwa Feza wegukanywe na Axela Marita Echessah wabaye uwa kabiri mu bakobwa boze metero 50 muri “Butterfly” [koga bunyugunyugu], aho yakoresheje amasegonda 32,83 ndetse ni byo bihe byiza yagize muri iki cyiciro kuva atangiye koga.
Hari kandi uwa Feza na wo watwawe na Axela Marita Echessah mu koga metero 200 muri “Individual Medley”, aho yakoresheje iminota ibiri, amasegonda 57 n’ibice 62. Ibi bihe akaba ari we wa mbere ubigize mu bakinnyi bo mu Rwanda.
Umudali wa gatatu ni uw’Umuringa wegukanywe na Kean Sheja Murenzi wabaye uwa gatatu mu koga metero 800 “freestyle”, akoresheje iminota 10, amasegonda 36 n’ibice 90, ndetse nta wundi mukinnyi wigeze ukoresha ibihe bito gutyo mu Rwanda.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda (Rwanda Aquatics Federation), Munyana Cynthia, yavuze ko bishimiye umusaruro Ikipe y’Igihugu yatahanye kuko ugaragaza ko aba bakinnyi bakiri bato bafite ahazaza heza n’ubushobozi bwo guhesha igihugu ishema.
Ati “Ugereranyije imyaka bafite, abenshi bari mu kigero cy’imyaka 12 kugeza kuri 15, biragaragara ko hari intera nini bamaze kugeraho ugereranyije n’abari bakuru babo bakoze mu bihe byashize. Nk’uko nabigarutseho kenshi, umusaruro mwinshi ushobora kuva mu bana bakiri bato, by’umwihariko iyo batangiye gutegurirwa koga bakiri hagati y’imyaka itatu kugeza ku munani.”
Yakomeje agira ati “Uburyo abo dufite ubu bakomeje kugaragaza umuhate, umurava wo guhozaho n’imyitwarire myiza bitanga icyizere cy’uko mu gihe kiri imbere, umukino wo koga mu Rwanda uzazamuka ku rwego rushimishije.”
Yashimiye kandi abasifuzi b’Abanyarwanda bari batoranyijwe ngo basifure muri iri rushanwa, avuga ko “bahagaze neza mu nshingano bahawe”; Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Rukundo Patrick wagize uruhare rukomeye mu musaruro w’abakinnyi na Visi Perezida wa Kabiri wa Rwanda Aquatics Federation, Umuhoza Betty, wari uyoboye iri tsinda ryari muri Kenya ku bw’imiyoborere myiza yagaragaje muri iri rushanwa.
Munyana Cynthia yashimiye kandi Minisiteri ya Siporo na Komite Olempike y’u Rwanda ku buryo bakomeje gushyigikira Rwanda Aquatics Federation mu buryo bwose bushoboka.
Ati “Ubufatanye nk’ubwo buduha imbaraga zo gukomeza guteza imbere umukino wo koga mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga. Rwanda Aquatics Federation ikomeje umuhigo wo guteza imbere impano nshya, gutoza abakinnyi n’abasifuzi ku rwego mpuzamahanga, no guhagararira igihugu mu marushanwa Nyafurika n’Isi.”
Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda rwari ruhagarariwe n’abakinnyi benshi (13), ariko na bwo rukaba rwari mu bihugu bifite abakinnyi bake kuko iri rushanwa ryarimo abakinnyi 368 mu gihe Uganda yabaye iya mbere yari ifitemo 76.
Uko ibihugu byarushanyijwe mu manota:
- Uganda – 3.933
- Kenya – 3.572,5
- Tanzania – 3.270,5
- Rwanda – 1.454
- Burundi – 989,5
- Sudani – 328
- Somalia – 133
- Nigeria – 125,5
- Eritrea – 24



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!