00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwatsinze Zambia mu mukino ufungura Igikombe cya Afurika cya Handball (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 January 2026 saa 11:59
Yasuwe :

Imbere y’abafana batari bake, Ikipe y’Igihugu ya Handball mu bagabo yatangiye neza Igikombe cya Afurika kiri kubera i Kigali, itsinda iya Zambia ibitego 30-19 kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Mutarama 2026.

Uyu mukino wabereye muri BK Arena, watangiye Saa Mbiri z’umugoroba, aho wakurikiye ibirori byo gufungura ku mugaragaro iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 27 ndetse rikaba ryarahuje ibihugu 16.

Ibi birori byitabiriwe n’abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire; Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi; Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Handball muri Afurika (CAHB), Dr. Mansourou Aremou na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda, Twahirwa Alfred.

Ni umukino utagoye ikipe y’u Rwanda cyane kuko yawutangiriye hejuru, byatumye iminota 10 ya mbere irangira rufite ibitego 7-1.

Ikipe ya Zambia yitwaye neza mu minota yakurikiyeho itsindamo ibitego bine, u Rwanda rutsindamo bitanu, byatumye umukino winjira mu minota 10 ya nyuma y’igice cya mbere ari ibitego 12-5.

Muri iyo minota yari isigaye, u Rwanda rwongeye kuzamuka rutsindamo ibitego bitanu mu gihe Zambia yatsinzemo ibitego bitatu, igice cya mbere kigizwe n’iminota 30 kirangira ruyoboye n’ibitego 17-8.

Kugeza icyo gihe, nta mukinnyi wari wakoze ikosa rituma ashyirwa hanze iminota ibiri mu gihe Hagenimana Fidèle ari we wenyine wihanangirijwe ahabwa ikarita y’umuhondo.

Nyuma yo kubona ko Zambia idakanganye cyane, dore ko u Rwanda rwayitsinze no mu Gikombe cya Afurika giheruka kubera mu Misiri mu 2024, abatoza b’Ikipe y’Igihugu bakuriwe na Fayedh Zouabi batangiye gutekereza umukino wa Algeria uzakurikiraho, baruhutsa bamwe mu bakinnyi barimo Mbesutunguwe Samuel na Kayijamahe Yves.

Iminota 10 ya mbere y’igice cya kabiri yarangiye habonetsemo ibitego bitanu ku mpande zombi, birimo bitatu by’u Rwanda na bibiri bya Zambia, u Rwanda ruyoboye n’ibitego 20-10.

Gukinisha ikipe imeze nk’iya kabiri ku ruhande rw’u Rwanda byatumye Zambia izamura urwego, umukino winjira mu minota 10 ya nyuma ari ibitego 24-14.

Nyuma yo kubona ko Zambia itangiye kuzamuka, ikinyuranyo kikaba ibitego umunani, Kayijamahe Yves, Akayezu André ‘Kibonge’ na Kubwimana Emmy basubiye mu kibuga, bafatanya n’abandi bakinnyi bose bahawe amahirwe yo kwigaragaza, umukino urangira ari ibitego 30-19.

Umukinnyi w’umukino yabaye Kayijamahe Yves watsinze ibitego 10, aho yakurikiwe na Rwamanywa Viateur na Nshimiyimana Alexis batsinze ibitego bitanu. Ni mu gihe uwatsinze ibitego byinshi ku ruhande rwa Zambia ari Syakwayi Prichard watsinze ibitego bitandatu.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatatu, Algeria iri mu zihabwa amahirwe yo gutwara igikombe yatsinzwe na Nigeria ibitego 25-23, Misiri itsinda Gabon 36-25, Guinea itsinda Kenya 36-27, Angola itsinda Uganda 37-21, Cap-Vert itsinda Congo Brazzaville 34-28, Maroc itsinda Bénin 52-28 mu gihe Tunisia yatsinze Cameroun ibitego 41-22.

Ku wa Kane, tariki ya 22 Mutarama 2026, hateganyijwe imikino itanu muri BK Arena n’itatu muri Petit Stade guhera Saa Yine za mu gitondo. Ikipe y’u Rwanda izakina na Algeria guhera Saa 19:00 muri BK Arena.

Itorero Inganzo Ngari ryasusurukije abitabiriye ibirori byo gufungura ku mugaragaro Igikombe cya Afurika cya Handball cya 2026
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda, Twahirwa Alfred, yahaye ikaze abitabiriye iri rushanwa n'abandi bose bazarikurikira
Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Handball muri Afurika (CAHB), Dr. Mansourou Aremou, yashimiye u Rwanda rwakiriye Igikombe cya Afurika cy'uyu mwaka
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yashimiye Perezida wa Repubulika ku bikorwaremezo bituma u Rwanda rwakira amarushanwa nk'aya
'Mascot' y'Igikombe cya Afurika cyatangiye kubera i Kigali ntiyatanzwe mu birori bitangiza irushanwa
U Rwanda ruri gukina Igikombe cya Afurika cya Handball ku nshuro ya kabiri, aho ubwa mbere ari mu 2024 mu Misiri
Zambia yakinnye n'u Rwanda mu mukino ufungura irushanwa
Umukino w'u Rwanda na Zambia watangiranye imbaraga ku mpande zombi
Kayijamahe Yves ntiyoroheye ikipe ya Zambia
Hagenimana Fidele atera umupira mu izamu
Mbesutunguwe Samuel na we ari mu bigaragaje muri uyu mukino
Akayezu 'Kibonge' yitegura gutsinda nyuma yo guhigika abakinnyi ba Zambia
Umukino warangiye u Rwanda rutsinze Zambia ibitego 30-19
Kayijamahe Yves yabaye umukinnyi w'umukino nyuma yo gutsinda ibitego 10
Abakinnyi b'u Rwanda bashimira abafana babashyigikiye

Amafoto: Umwari Sandrine


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages