Ni imikino yahurije hamwe ibihugu 12 byo muri Afurika, aho yakinwe mu byiciro bine bigize uyu mukino haba mu bakiri bato ndetse no mu bakuru.
Muri rusange, u Rwanda rwatashye amara masa, mu gihe Misiri yigaragaje kuko abakobwa bayo ari bo baje ku isonga mu midali ya Zahabu, begukana icyenda mu 10 yakiniwe, byanatumye itanga abakinnyi 16 bazitabira Imikino Olempike izabera i Paris mu Bufaransa mu mpeshyi y’uyu mwaka.
Uretse Misiri, Angola yatwaye undi mudali wa Zahabu muri itanu yegukanye irimo ibiri ya Feza naho Afurika y’Epfo yatahanye imidali itanu itarimo uwa Zahabu, Tunisia itahana itatu.
Ku munsi wa nyuma w’iri rushanwa ryakinwe iminsi ibiri, ku wa Gatanu, Alaa Saleh wo mu Misiri ni we wegukanye umudali wa Zahabu mu cyiciro cya Hoop ndetse anongera atwara nk’uwo mu cyiciro cya Ball. Umunya-Angola Luana Gomez yabaye uwa mbere muri Clubs mu gihe undi Munya-Misiri Mariem Selie yahize abandi muri Ribbon.
Nyuma y’iyi mikino, Morinari Watanabe uyobora Ishyirahamwe ry’uyu mukino ku Isi yashimye uko yagenze, avuga ko hari n’ibyo bagiye gukora ngo ukomeze gutera imbere mu Rwanda.
Ati "Twishimiye uko iyi mikino yagenze. U Rwanda rukomeje kugaragaza ko ruzi kwakira amarushanwa neza. Icyo tugiye gukora ni ukuvugana n’ababishinzwe kugira ngo haboneke ibindi bikorwaremezo mu gihugu byazajya bikinirwaho uyu mukino, bityo urusheho gutera imbere."
Morinari Watanabe ukomoka mu Buyapani, yavuze ko u Rwanda ari igihugu gikeye aho byamwibukije igihugu cye.
Ati “Ubwo twazaga, kuva ku kibuga cy’indege ukagera mu Mujyi hagati usanga igihugu cyose gisukuye. Nta mwanda n’umwe wabona mu nzira. Ni igihugu kiri gutera imbere nyuma y’ibyabaye [Jenoside yakorewe Abatutsi], urebye urwego bagezeho ni nkatwe mu Buyapani. Nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi twari twasenyutse ariko ubu tumaze kugera hejuru. Ndabona n’u Rwanda ari yo nzira aho ari icyitegererezo ku Mugabane wa Afurika”.
Umukino wa Gymnastique Rhytmique ni mushya mu Rwanda aho bitanatunguranye kuba nta mudali rwatahanye. Uyu ukaba ukinwa mu byiciro bine ari byo Hoops bakina bafite igisa nk’uruziga, Clubs bakina bafite udusa nk’udukoni, Ribbon bakina bafite agasa nk’umugozi ndetse na Ball bakina bafite agapira.
Amafoto: Kwizera Remy Moses
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!