Ni ku nshuro ya mbere ikipe y’u Rwanda y’abagore yitabiriye aya amarushanwa. Abakobwa b’u Rwanda batsinze imikino ibiri ibanza bahuyemo na Nigeria na Mozambique, ariko baza gutsindwa na Zimbabwe na Tanzania mu mikino ibiri yakurikiyeho, aho byatumye basoza imikino yo mu itsinda A bari ku mwanya wa gatatu n’amanota ane, inyuma ya Tanzania yari ifite atandatu na Zimbabwe yari ifite umunani.
Zimbabwe yakiriye iyi mikino nyafurika, ni nayo yegukanye irushanwa kuri iki Cyumweru nyuma yo gutsinda Namibia yari yabaye iya mbere mu itsinda B ku manota 50, isoza irushanwa idatsinzwe ndetse ibona itike yo gukina Igikombe cy’Isi kizabera muri Australia mu mwaka utaha.
Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA”, Byiringiro Emmanuel, yavuze ko yashimishijwe n’uburyo ikipe y’u Rwanda yitwaye, aho hari icyizere byatanze kuko yiganjemo abakinnyi bato.
Ati”Mu myaka ibiri iri imbere tuzaba duhanganye na za Zimbabwe dushaka igikombe, tugiye kubashakira imikino myinshi bamenyere. Ahakiri ikibazo ni mu gukubita udupira ariko nibabona iyo mikino bizakemuka”
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagore muri Cricket, Joshua Mwanja yavuze ko hari byinshi byo gukora, yongeraho ko bisaba no kwihangana.
Ati "Haracyari byinshi byo gukora kandi byose bikagendana no kwihangana. Buri kimwe cyose kirashoboka. Hari ibyo abakinnyi bacu bagomba gukomeza kwiga haba mu gukubita udupira no kutujugunya kandi ndacyeka bigiye byinshi hano.”
Kapiteni w’u Rwanda, Uwera Sarah, na we yavuze ko iri rushanwa baryigiyemo byinshi birimo kwihangana cyane mu gihe ari bo batera udupira bwa kabiri, aho baba batagomba kujya ku gitutu cy’amanota bagomba gukuramo ndetse no kugaragaza intege nkeya.
Ati” Twigiyemo byinshi, twigiyemo kwihanganira buri wese ujugunya agapira utitaye ku manota usabwa gukuramo. Twakuyemo n’isomo ryo kutagaragaza ko twacitse intege cyangwa turi ku gitutu. Tugiye gushyira imbaraga mu gutera udupira no guhagarara mu kibuga kandi ubutaha bizagenda neza.”
Biteganyijwe ko iyi kipe y’u Rwanda y’abagore izagera mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri saa Kumi n’ebyiri (18:00).



















TANGA IGITEKEREZO