00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tour du Rwanda 2013: Abakinnyi bazahagararira u Rwanda bamenyekanye

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 23 October 2013 saa 10:03
Yasuwe :

Abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda 2013 bakomeje imyiteguro ihambaye i Musanze kuri Centre ya Team Rwanda, ubu imyitozo ikaba igeze ahantu hakomeye nk’uko umutoza w’ikipe y’igihugu, Jonathan Boyer abivuga, uvuga ko abasore be bose bameze neza.
Umutoza Boyer yamaze gushyira ahagaragara abakinnyi 10 bazaba bagize amakipe 2 (Kalisimbi na Akagera), mu minsi ya vuba tukazabatangariza n’urutonde rw’abandi bakinnyi 5 bazaba bagize ikipe ya 3 (Muhabura) kuko uyu mwaka u Rwanda (…)

Abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda 2013 bakomeje imyiteguro ihambaye i Musanze kuri Centre ya Team Rwanda, ubu imyitozo ikaba igeze ahantu hakomeye nk’uko umutoza w’ikipe y’igihugu, Jonathan Boyer abivuga, uvuga ko abasore be bose bameze neza.

Umutoza Boyer yamaze gushyira ahagaragara abakinnyi 10 bazaba bagize amakipe 2 (Kalisimbi na Akagera), mu minsi ya vuba tukazabatangariza n’urutonde rw’abandi bakinnyi 5 bazaba bagize ikipe ya 3 (Muhabura) kuko uyu mwaka u Rwanda ruzahagarirwa n’amakipe 3.

Dore abakinnyi bazahagararira u Rwanda:

Team Kalisimbi

1. Byukusenge Nathan
2. Hadi Janvier
3. Ruhumuriza Abraham
4. Uwizeyimana Boneventure
5. Nsengiyumva Jean Bosco

Team Akagera

1. Hategeka Gasore
2. Bintunimana Emile
3. Ndayisenga Valens
4. Rukundo Hassan
5. Biziyaremye Joseph

Imyitozo irakomeza, aho abakinnyi baba i Musanze kuva kuwa Mbere kugeza kuwa Gatanu buri cyumweru, umutoza Jonathan Boyer akaba yemeza ko abazaba bagize ikipe ya gatatu azabatangaza vuba.

Tubibutsa ko Adrien Niyonshuti azakinira ikipe ye ya SAMSUNG MTN QHUBEKA, ariko nk’uko byasobanuwe na Perezida wa FERWACY ko ibi ari inyungu z’u Rwanda, aho amanota atsindira aza k’u Rwanda kandi hari n’undi mwanya uba wabonetse bigatuma hiyongeramo undi mukinnyi w’u Rwanda.

Ni ku nshuro ya gatanu Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ritegura Tour du Rwanda, aho iy’uyu mwaka izatangira tariki ya 17 Ugushyingo 2013.

Abasore bazahagararira u Rwanda bakoze imyitozo ihagije
Umutoza Jonathan Boyer utoza ikipe y'u Rwanda
Adrien Niyonshuti azakinira ikipe ye ya SAMSUNG MTN QHUBEKA yo muri Afurika y'Epfo
Umunya-Afurika y'Epfo, Lill Daren (wambaye umwenda w'umuhondo) ni we wegukanye Tour du Rwanda 2012

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages