Ni igikorwa cyari cyateguwe ku bana basanzwe bakora Gymnastique mu bihe by’amashuri, bakina mu mpera z’cyumweru, aho ryari isuzuma ryo kureba icyo bamaze kugeraho mu gihe cy’umwaka bamaze bakina.
Ubuyobozi bwa The Champions Sports Academy bwari bwahaye iki gikorwa insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rwa siporo mu mibereho myiza y’abana.”
Mu bacyitabiriye harimo abana b’abatangizi, abamaze kugira bike bamenya n’abamaze kuzamura urwego rwabo muri iyi siporo ya Gymnastique.
Nkuranyabahizi Noël washinze The Champions Sports Academy ndetse akaba ari Umutoza Mpuzamahanga wabihuguriwe, yavuze ko bishimiye uburyo iki gikorwa cyagenze. Ati “Cyagenze neza, mwabonye ko abana bagaragaje urwego ruri hejuru, twishimiye ko n’ababyeyi bitabiriye.”
Ingabire Clémentine uri mu bafite abana bitabiriye iri serukiramuco, yavuze ko ari imikino ituma ubwonko bw’umwana bwaguka agafunguka, akamenya gukorana n’abandi ndetse akagira n’ikinyabupfura, yongeraho ko bishobora no kuvamo akazi kamutunga.
Ati “Ni imikino myiza kuko ituma ubwonko bw’umwana bwaguka agafunguka, akamenya gukorana n’abandi ndetse n’ikinyabupfura. Iyo abikora biramufasha, hakiyongeraho kuba yaba afite impano. Umukobwa wanjye arabikunda, nahisemo kumuzana ngo azamure ubumenyi kuko ejo ashobora no kubikoramo akazi."
The Champions Sports Academy yatangiye ibikorwa byayo mu 2017 yibanda kuri Karate gusa, nyuma igenda ibyagura mu rwego rwo kwegereza siporo abana, haba mu gihe cy’ibiruhuko ndetse n’igihe batagiye ku mashuri, mu gukomeza gushakisha impano no kuzishyigikira.
Kuva mu 2022 hatangijwe Gymnastique, ubuyobozi bw’iri shuri bwishimira urwego abana bamaze kugeraho babikesha abatoza na bo bongerewe ubumenyi mu mpera z’umwaka ushize wa 2025.
Nkuranyabahizi yagize ati “Turi gukora Gymnastique iri Olempike, igezweho kandi dutegura mu gihe kirekire, dutegurira abana kuzitabira amarushanwa mpuzamahanga.”
Biteganyijwe ko ubwo abana bazaba bagiye mu biruhuko by’amashuri muri Nyakanga, bazatagurirwa gahunda ya “Summer Camp” isanzwe iba buri mwaka, ariko kuri iyi nshuro izabamo n’amarushanwa ashobora gutumirwamo andi makipe.
Amwe mu mafoto yaranze iki gikorwa:



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!