00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda babiri bahawe amahirwe yo gukina ‘Rwanda Open M25’

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 24 September 2026 saa 10:40
Yasuwe :

Abanyarwanda babiri, Niyigena Étienne na Ishimwe Claude, bahawe ubutumire bwo gukina Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis “Rwanda Open M25” rizabera ku bibuga bya IPRC Kigali kuva tariki ya 28 Nzeri kugeza ku ya 11 Ukwakira 2026.

Mu 2023 ni bwo Rwanda Open yari isanzwe ibera mu Rwanda buri mwaka, ikitabirwa n’Abanyarwanda n’abandi bakinnyi bavuye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yazamuwe ku rundi rwego itangira kwitabirwa n’ababigize umwuga.

Ku nshuro yaryo ya kane, iri rushanwa rigiye kuba riri ku ngengabihe ya ITF Word Tennis Tour “Futures”, ku rwego rwa gatatu rw’amarushanwa akomeye ku Isi, aho rizatanga amanota ku rutonde rwa ATP.

Kuba abaryitabira bagabana ibihembo bingana n’ibihumbi 30 by’Amadolari, ndetse uwa mbere akabona amanota 25 buri cyumweru, mu gihe cy’ibyumweru bibiri rimara, biri mu bituma ryitabirwa n’abakinnyi bakomeye baturutse hirya no hino ku Isi.

Uyu mwaka, mu bakinnyi 32 bazakina irushanwa, harimo 10 bari muri 650 ba mbere ku Isi, bose bazahita binjira muri tombola.

Umuholandi Max Houkes wa 240 ku rutonde rwa ATP, Umufaransa Bax Florent wa 303 n’Umufaransa Calvin Hemery wa 328, ni bamwe mu bahagaze neza bitezwe i Kigali guhera mu mpera z’uku kwezi.

Biteganyijwe ko imyanya 18 ya mbere izahabwa abakinnyi bakomeye ku Isi, indi 10 igatahatanirwa binyuze mu majonjora mu gihe indi ine yagenewe abakinnyi bane bazahabwa ubutumire [wild cards].

Abategura iri rushanwa bemeje ko mu myanya ine ihari, ibiri ihabwa Abanyarwanda babiri bahagaze neza kurusha abandi mu bagabo ari bo Ishimwe Claude na Niyigena Étienne.

Aba bakinnyi bombi bafite amateka ko batangiranye n’iri rushanwa kuva rizamuriwe urwego mu 2023 nubwo bakigorwa no kugera kure.

Umwanya wa gatatu mu butumire wahawe Umunya-Zimbabwe Benjamin Lock wigeze kuba nimero ya 309 ku Isi muri Mutarama 2025. Undi mwanya usigaye ntiharatangazwa umukinnyi uzawegukana.

Mu irushanwa ry’uyu mwaka, Umufaransa Corentin Denolly usanzwe ari nimero ya 440 ku Isi, azaba ari mu bahabwa amahirwe nyuma yo gukina umukino wa nyuma w’iri rushanwa inshuro enye, akaritwaramo inshuro eshatu.

Ni ko bimeze kandi ku Muholandi Max Houkes wegukanye icyumweru cya kabiri cya “Rwanda Open M25” ya 2025 nyuma yo kugorwa no kwitwara neza kuva mu 2024.

Ishimwe Claude na Niyigena Étienne ni bo Banyarwanda bazinjira muri 'Main draw' ya Rwanda Open M25 batanyuze mu majonjora
Ishimwe Claude (ibumoso) na Niyigena Étienne (iburyo) bamaze gukina amarushanwa yose ya Rwanda Open M25 kuva izamuriwe urwego

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages